Sunday, October 6, 2024
spot_img

Latest Posts

Muhanga: Umujura yagiye kwiba mu rugo rubamo umukaratika ahamenera amaraso

Mu Karere ka Muhanga, abajura b’amatungo bateye urugo barusangamo umusore w’umukaratika, bararwana rubura gica.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu taliki 28 Nzeri 2024, bibera mu Murenge wa Shyogwe mu Kagari ka Ruli ho mu Mudugudu wa Kabeza.

Abajura bageze muri urwo rugo babanza gufunga inzugi z’aho abasore bo muri urwo rugo barara, ubundi bacukura inzu ibamo amatungo.

Batangiye gutwara amatungo (ihene), umusore mukuru wo muri urwo rugo arabumva akoze ku rugi asanga barufunze, ahamagara murumuna we ukina Karate, na we akoze ku rugi aho arara asanga harafunze, ni ko kumena idirishya arasohoka.

Akigera hanze asanga aho amatungo arara, umwe muri abo bajura arasutamye (arabunze), icyakora yari amaze kurenza inyuma y’urugo ihene ebyiri.

Uwo musore ukina Karate yahise atangira kurwana n’uwo mujura wari ubunze, mukuru we aje gutabara umujura ahita amutema mu mutwe.

Muri iyo mirwano wa musore ukina Karate yaje kwambura umuhoro uwo mujura, maze na we arawumutemesha, amukomeretsa ahantu hatandukanye.

Umwe mu baturage yatangaje ko abaturanyi b’urwo rugo batabariye ku gihe.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Shyogwe, Nsengimana Oswald, yahamije aya makuru, avuga ko igisambo cyatemye nyiri urugo na we yirwanaho atema icyo gisambo.

Yakomeje avuga ko ari ukekwaho ubujura na nyiri urugo bose bajyanywe kwa muganga i Kabgayi.

Uyu musore ukekwaho ubujura yanze kuvuga bagenzi be bari kumwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!