Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

MINISANTE: Imibare y’abamaze kwicwa na Marburg mu Rwanda yazamutse

Minisiteri y’Ubuzima, MINISANTE, yatangaje ko ku Cyumweru taliki 29 Nzeri 2024, abantu babiri bishwe n’icyorezo cya Marburg. Abamaze kwicwa n’icyo cyorezo bagera ku bantu umunani.

Mu itangazo MINISANTE yasohoye, ivuga ko abantu 26 ari bo bimaze kumenyekana ko banduye, harimo umunani bapfuye, abari kuvurwa ni 18.

MINISANTE yasabye Abanyarwanda kudakurwa umutima n’iki cyorezo, ariko ibibutsa gushyira mu bikorwa ingamba zo kugira isuku no kwirinda gukoranaho.

Abaturarwanda bose barasabwa gukomeza gukora imirimo yabo nk’uko bisanzwe ariko bakita ku isuku no gukaraba intoki n’amezi meza n’isabune.

MINISANTE iributsa Abanyarwanda ko uwakwibonaho ibimenyetso birimo kugira umuriro ukabije, kubabara umutwe bikabije, kubabara imikaya, gucibwamo no kuruka yakwihutira kujya kwa muganga.

Marburg ifite ubukana bwo kwica uyirwaye ku rugero rubarirwa hagati ya 25% na 90% bitewe n’uburyo uwo muntu yihutishijwe kugera kwa muganga, agahabwa imiti itandukanye, kuko nta muti wihariye irabonerwa.

MINISANTE isobanura ko iyi ndwara idakwirakwira binyuze mu mwuka, ahubwo ko ikwirakwira binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye.

MINISANTE yatangaje ko buri mugoroba bagiye kujya batangaza aho bageze bahangana na Marburg kugeza ubu bataramenya aho yaturutse n’igihe umuntu wa mbere mu Rwanda yaba yaranduriye.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!