Umusirikare witwa David Wabule wabarizwaga mu ngabo za Uganda, UPDF, yirashe ahita yitaba Imana, ni nyuma yo gusanga mugenzi we babana mu gisirikare ari kumwe n’umukunzi we.
Ibi byabaye ku Cyumweru taliki 29 Nzeri 2024, bibera mu gasantere ka Kaabong mu Majyaruguru ya Uganda, ahabarizwa batayo ya 45 mu gisirikare cya Uganda.
Wabule yavuye mu kigo cya gisirikare ajya mu gasantere ka Kaabong agiye kwinezeza, ahageze asanga mugenzi we witwa Ngabirano Gerald Akampulira ari mu kabari hamwe n’umukunzi we, bishimye, nk’uko byatangajwe na Daily Monitor.
Ako kanya Wabule yahise agira uburakari, asubira mu kigo cya gisirikare azana imbunda yuzuye amasasu, atangira kurasa.
Amasasu atangiye kuvuga Ngabirano n’umukobwa bari kumwe bahise bajya kwihisha mu kindi cyumba, Wabule arabashaka arababura.
Akimara kubabura nibwo yahise afata imbunda arirasa, ahita apfa.
UPDF yatangaje ko mu gihe yatangiye gukora iperereza kugira ngo imenye amakuru acukumbuye kuri uru rupfu, yataye muri yombi abasirikare babiri ndetse n’uwo mukobwa bivugwa ko yari umukunzi wa nyakwigendera.
Uwo mukobwa yari asanzwe akora muri ako kabari kabereyemo iryo sanganya.