Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

MINISANTE yemeje ko ababarirwa mu magana bahuye n’abarwayi 26 ba Marburg

Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE), yahamije ko hamaze kuboneka abahuye n’abarwayi ba Marburg bamaze kuboneka mu Rwanda basaga 300, bivugwa ko bashobora no kwiyongera kuko hakomeje gufatwa ibipimo ku bantu bakekwa ko bahuye na bo.

Kuri iki Cyumweru taliki 29 Nzeri 2024, nibwo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yabigarutseho, ubwo yari mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, cyagarukaga ku ishusho y’uko icyo cyorezo gihagaze mu Rwanda.

Minisitiri Dr Nsanzimana yatangaje ko imibare yatangajwe ejo hashize ku wa 28 Nzeri 2024, nta kirahinduka, ahubwo ko hakirimo gufatwa ibipimo hakaza gutangazwa andi makuru nyuma.

Minisitiri Nsanzimana, yagize ati: “Dufite rero abahuye n’abo bantu, na bo umubare ugenda wiyongera uko tugenda duhamagarana dushakisha bamaze kuba benshi, hafi 300, abo bose duhita tubapima ndetse bashobora kwiyongera.”

Yakomeje avuga ko abo bantu bari mu byiciro bitandukanye kandi ko batahurizwa hamwe mu rwego rwo kwirinda ko abanduye bakanduza abatarayandura.

Agira ati: “Bariya bantu 300 barimo ibyiciro, aba hafi bahuye bivuga ngo uyu muntu twahuriye mu cyumba, hari n’uvuga ngo twahuriye mu nzira, baranasuhuzanya ni yo mpamvu bagenda baba benshi. Abo bose ntabwo wabafata ngo ubahurize hamwe, ikibazo gihari hari ushobora kwanduza indwara uwari atayifite.”

Yongeye ati: “Hari icyiciro cy’uwo twabwiye ngo nubona iki urakora iki, hari n’abo twavanye aho bari bari tubajyana aho bakurikiranirwa hafi, ku nyungu zabo ariko no ku nyungu z’abandi.”

Minisitiri Nsanzimana yavuze ko kuva umuntu wa mbere yagaragaraho Marburg mu Rwanda hatangiye ibikorwa byo gukurikirana abo yaba yarahuye na bo, gusa avuga iki gikorwa kigoranye kuko bisaba kureba aho uburwayi bwaturutse.

Ku wa Gatandatu taliki 28 Nzeri 2024, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu barwayi ba Marburg 26 babonetse mu Rwanda harimo 6 bamaze gupfa.

Iyi ni indwara ifite ubukana bwinshi ku buryo uwayanduye haba hari ibyago byinshi by’uko ishobora kumwica, cyane ko Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rishimangira ko hafi 9 ku 10 ry’abandura bahasiga ubuzima iyo badakurikiranywe mu maguru mashya.

Minisitiri Nsanzimana yijeje ko harimo gukorwa ibishoboka byose ngo abantu bapimwe kandi uwahuye n’ubwo burwayi akurikiranywe hakiri kare kugira ngo hirindwe ko hagira abaremba cyangwa abo yica.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda, uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “Uwahuye n’umurwayi w’iyi ndwara turamukurikirana tugasuzuma niba afite ubwo burwayi, yaba abufite agahabwa ubuvuzi bukwiriye. Abitabye Imana na bo tubaherekeza mu cyubahiro hirindwa ko hagira abahandurira.”

Yongeyeho ko Leta y’u Rwanda iri gukorana n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’icyo cyorezo.

Yaboneyeho no gusaba Abaturarwanda kudakuka umutima, bakubahiriza ingamba zo kwirinda icyo cyorezo cyane cyane kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’ibya Marburg, gukaraba intoki hakoreshwa amazi meza n’isabune no gukoresha umuti wagenewe kwica udukoko uzwi nka sanitizer n’ibindi.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!