Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

NESA: Itangazo ryihutirwa

Nyuma yuko bigaragaye ko hari bimwe mu bigo bicumbikira abanyeshuri (boarding schools) byasigaranye imyanya myinshi, ikigo cy’igihugu gishinzwe igenzura ry’ibizamini n’amashuri (NESA), cyasabye ibyo bigo gukorana byihuse n’ibigo bidacumbikira abanyeshuri (Day schools) kugirango abanyeshuri biga muri ibyo bigo, bafite ubushobozi bashaka kwiga bacumbikirwa bahabwe iyo myanya.

Ibi byavugiwe mu nama yabaye ejo hashize ku wa kane tariki ya 26 nzeri 2024, yahuje NESA n’izindi nzego zifite aho zihuriye n’uburezi. NESA yasabye ko abo banyeshuri bafite ubushobozi bashaka kwiga bacumbikirwa, bakorerwa (Appeal) muri link yatanzwe.

https://sdms.gov.rw/sas-ui/public/examAppealHome.zul

NESA, yasabye ibigo bicumbikira abanyeshuri (boarding schools) gukorana byihuse n’ibigo bidacumbikira (Day schools) byegeranye kugirango iki gikorwa kihutishwe.

NESA yatangaje ko kandi iki gikorwa kizarangira kuri uyu wa gatandatu tariki 28 nzeri 2024, ku cyumweru tariki 29 nzeri 2024 abanyeshuri bagasubizwa.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!