Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umukobwa bikekwa ko yari atwite yasanzwe amanitse mu giti yapfuye

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’umukobwa bikekwa ko yari atwite wasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye.

Ku gicamunsi cyo ku wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, nibwo iyi nkuru ivugwa mu Murenge wa Nyagisozi mu Kagari ka Kirambi mu Mudugudu wa Bweru yamenyekanye.

Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko umukobwa witwa Mukansegimana Pereth w’imyaka 20 y’amavuko, iwabo bavuye guhinga bamusanga mu nzu, amanitse mu mugozi bikekwa ko yiyahuye.

Abatuye muri kariya gace bavuga ko basanze anagana mu mugozi ariko bivugwa ko mbere yari yabanje kunywa umuti w’imboga (rocket).

Amakuru avuga ko mbere yaho yari yabanje guhamagara mukuru we wo kwa nyina wabo, amubwira ko afite ibibazo atazi niba azabikira.

Uwo mukuru we yavuze ko ngo hari umuhungu wamuteye inda, nyuma bashatse kuyikuramo biranga , bigakekwa ko ari yo mpamvu yaba yatumye yiyahura.

Habinshuti Slydio, Gitifu w’Umurenge wa Nyagisozi, yatangaje ko inzego z’Ubugenzacyaha zatangiye iperereza.

Yaboneyeho gusaba abaturage kujya birinda kwihererana ibibazo byabo, ahubwo bakajya babiganiriza inshuti zabo cyangwa inzego z’ubuyobozi bakabagira inama.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro by’Akarere ka Nyanza ngo ukorerwe isuzuma.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!