Home International Umwana w’imyaka 10 y’amavuko watewe inda na nyirarume yibarutse
International

Umwana w’imyaka 10 y’amavuko watewe inda na nyirarume yibarutse

Uharanira uburenganzira bwa muntu, Njeri wa Migwi ukomoka muri Kenya, yatangaje inkuru ibabaje y’umwana w’umukobwa w’imyaka 10 y’amavuko, wibarutse nyuma yo gusambanywa na nyirarume.

Iyi nkuru Njeri wa Migwi, yayitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X, ku wa Mbere taliki 08 Kanama 2024.

Njeri wa Migwi yatangaje ko uyu mwana yabyaye abazwe nyuma y’ibyumweru 34 asamye, gusa ku bw’amahirwe make umwana yibarutse yapfuye nyuma y’iminsi umunani avutse.

Njeri wa Migwi akomeza avuga ko Se w’uyu mwana wahohotewe yanze ko amugarukira mu rugo.

Yagize ati: “Se yanze ko amugarukira mu rugo. Twamujyanye ku ishuri biga bacumbikirwa. Kuri ubu ari kugenda yoroherwa gahoro gahoro. Umutima wanjye ukomeje kubabazwa n’iyangizwa ry’abana b’iki gihugu.”

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!