Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Rusizi: RIB yafunze abakekwaho gukwiza impuha ko abanyeshuri 20 bamaze kwicwa n’ibiryo bihumanye

Mu Karere ka Rusizi, umugabo n’umugore batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bakekwaho gukwirakwiza ibihuha ko abana 20 bo mu Ishuri Ribanza rya Mihabura bishwe n’ibiryo bihumanye baririyeyo.

Impuha zatangiye gukwirakwizwa n’uwo mugabo wajyanye umwana we ku ishuri yarakaye cyane, abaza impamvu umwana we atagaburiwe ku ishuri kandi yagombaga kugaburirwa nubwo nta mafaranga yishyuye.

Past. Ntihinyurwa Benjamin, Umuyobozi w’Ishuri Ribanza rya Mihabura, yabwiye itangazamakuru ko ku wa 19 Nzeri 2024, ahagana saa munani ari bwo umugabo witwa Sinumvamabwire Samuel yabagezeho azanye n’umwana we wiga mu mwaka wa Gatatu, abaza impamvu umwana we atakigaburirwa ku ishuri.

Uyu mugabo yari amenyereye ko umwana we agaburirwa saa sita nubwo nta mafaranga yo kumugaburira ku ishuri yari yatanze, by’umwihariko igihe yabaga ari bwige nyuma ya saa sita  kuko ngo bijya bibaho ko abana bose biga nyuma ya saa sita basangira n’abize mu gitondo.

Uwo mwana utari ukibasha kubona uko agera ku ishuri  hakiri kare ngo asangire n’abandi kuko iwabo bamukererezaga akagera ku ishuri amasaha yo kurya yarangiye, byatumaga ataha atariye hari n’impungenge ko ashobora kuburara.

Past. Ntihinyurwa, yagize ati: “Umubyeyi yazanye umwana we yarakaye cyane afite amahane menshi, tubaza umwana impamvu atariye, avuga ko ari ababyeyi bamukerereje bamusigiye umwana kandi ko bimaze iminsi akaza ahitira mu ishuri ngo bitamenyekana akigana inzara, akabyihanganira.”

Akomeza agira ati: “Twabajije umubyeyi niba ikosa atari iryabo ahubwo atera amahane cyane, tumubajije niba yaratangiye umwana umusanzu wo kurira ku ishuri avuga ko atawutanze, atazanawutanga…”

Uyu mubyeyi we avuga ko bakwiye kujya basigira umwana we mu gihe yakerewe, yahagera agasanga bamubikiye. Gusa yabwiwe ko bidashoboka, ahubwo agomba kujya yohereza umwana we kare, akanamuha ibimufasha byose kugira ngo yige neza.

Nibwo yasohotse ageze hanze arasakuza ngo n’abana bariye ibiryo bihumanyije, ageze hanze y’ikigo akomeza gukwirakwizwa amakuru avuga ko muri iri rishuri hamaze gupfa abana batanu bazira ibiryo bihumanye bagaburiwe saa sita.

Mu kanya gato ngo yahise yongera imibare y’abamaze gupfa, ayigeza kuri 20 ndetse akavuga ko abandi bana benshi barambaraye mu kibuga kubera kunegekara.

Mu kandi kanya gato muri icyo kigo hari hamaze kwinjira ababyeyi benshi, ndetse n’abari mu isoko barariremura binjira muri icyo kigo.

Past. Ntihinyurwa, ati: “Byabaye ibibazo bikomeye cyane ababyeyi bazana urusaku rwinshi ngo babereke imirambo y’abana babo, abandi  bagafata abana babo ngo bagiye kubarukisha bakajya babagurira amata n’amamesa bakavanga bakabaha. Abana bararutse cyane, ababyeyi bakavuga ko ari ukurogwa.”

Ubwo ababyeyi bari bamaze kugeza abana 41 ku Kigo Nderabuzima cya Kiyisilamu cya Bugarama byasabye ko haza inzego z’umutekano n’iz’ubuyobozi.

Abana bose bagejejwe kwa muganga, barasuzumwe basanga ari bazima, ahubwo babonye uburyo ikigo cyabaye isibaniro bamwe muri bo bagize ihungabana.

Umugore w’i Bugarama wafunganywe n’uwakuruye izo mpagarara, yafashe amashusho maze ayakwirakwiza avuga ko ubuyobozi bw’umurenge, inzego z’umutekano n’ab’Ikigo Nderabuzima babeshya ko nta wapfuye kandi uw’umuturanyi we amaze kugwa aho ku Kigo Nderabuzima.

Nyuma yo gutabwa muri yombi kw’abo bakekwa, umutekano wagarutse mu kigo ndetse bucyeye bw’aho abana bose bagaruka ku ishuri nk’ibisanzwe. Abakekwa bafungiye mu Murenge wa Bugarama kuri Sitasiyo ya RIB ya Bugarama.

Ubuyobozi bw’iryo shuri bwavuze ko bwahigiye isomo ryo gukaza umutekano, hakajya hinjira abafite ikibazanye cyumvikana.

Ishuri Ribanza rya Mihabura ryigamo abana 2,300 bose uwo munsi barariye, uretse uwo utarariye na we biturutse ku burangare bw’ababyeyi be.

Dukuzumuremyi Anne-Marie, Umuyobozi Wungirije w’Akarere ka Rusizi ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko abana bose bameze neza.

Yaboneyeho kandi no gushimira inzego z’umutekano zahise zita muri yombi abakekwaho gukwirakwizwa izo mpuha zateje igikuba mu bana, ababyeyi babo ubuyobozi n’izindi nzego, aboneraho no gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri gukaza umutekano, ishuri ntiryinjirwemo nk’isoko.

Yasabye ababyeyi na bo kujya bubahiriza amategeko, amabwiriza n’ingamba bashyiriweho kugira zifashe abana babo kwiga neza.

Src: Imvaho Nshya

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU