Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Uburyo amanota atangazwa bugiye guhinduka

N’ubwo mu kwezi gushize Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC, iherutse gutangaza amanota y’abanyeshuri bakoze Ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange mu mwaka w’amashuri 2024/25, kugeza magingo aya hari abanyeshuri bakigana Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, bagisaba ubusobanuro ku ngingo nyinshi batumvikanaho na yo.

Kimwe mu byo iki kigo kiri kubazwa cyane, harimo kuba hari abanyeshuri benshi batahawe na kimwe mu bigo bari basabye, hakaba n’abandi bahawe kwiga amasomo badafitiye ubushobozi, kuko amwe muri yo yabaga ari yo batsinzwe cyane mu manota yatangajwe ku wa 27 Kanama 2024.

Nsengimana Joseph, uherutse kugirwa Minisitiri mushya w’Uburezi, nyuma y’iminsi mike agiye muri izo nshingano hari ibyo yabonye nk’icyuho bituma hari ibitagenda neza.

Nk’uko bisanzwe kuri ubu ibijyanye no kubara amanota n’imitangire y’ibigo ku banyeshuri batsinze Ibizamini, bisigaye bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikoreshwa mu mashuri rizwi nka School Data Management System (SDMS).

Guhera mu 2022, habayeho guhuza amanota (grades) no gukoresha inyiguti ni ukuvuga ko buri nyuguti iba ifite agaciro kayo mu mibare. Umunyeshuri ushaka kumenya amanota yose yagize (aggregates) ateranya agaciro k’inyuguti yagiye agira mu masomo yose.

Ni mu gihe Sisitemu (System) itanga ibigo yo itagendera kuri ‘grades’, ahubwo igendera ku giteranyo cy’amanota yose umunyeshuri aba yagize mu masomo yakoze, ubwo bivuze ko ufite igiteranyo kiri hejuru ni we uhabwa Ikigo mbere y’abandi, gutyo gutyo.

Mu mashuri abanza igiteranyo aba ari amanota 500 mu gihe mu yisimbuye igiteranyo aba ari 900.

Minisitiri Nsengimana, ku wa Gatandatu taliki 21 Nzeri 2024, ubwo yari mu kiganiro dusangire Ijambo cya RBA, yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi.

Yagize ati: “Njyewe ndakeka ko ayo manota tugomba kuyerekana uko yakabaye noneho ukamenya neza aho uhagaze. Ntabwo ari ko twabikoraga ariko niko tugomba kubikora kugira ngo ari umwana cyangwa umubyeyi ajye amenya aho ahagaze, aho kugira ngo uwabonye 70% na 80% na 90% tubashyire mu cyiciro kimwe, dushaka ko umuntu azajya abona aho ari.”

Bigenda bigaragara ko hari amashuri asabwa n’abanyeshuri andi bakayirengagiza, nyamara nayo aba abakeneye.

Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko mu isesengura baherutse gukora, nk’amashuri 50 aba akeneye abanyeshuri bo mu mwaka wa mbere w’amashuri yisimbuye ½ cyayo ari yo asabwa gusa.

Yabigarutseho agira ati: “Abanyeshuri baravuga ngo dushaka aya mashuri ariko hakaba ikindi gice cy’amashuri kirengagizwa. Ibyo rero tugomba kureba impamvu yabyo, n’ubwo atasabwe ariko abanyeshuri bagomba kujya ahantu hose. Ariko dushaka kureba impamvu ayo mashuri ntawe uyifuza kugira ngo niba ari ibigomba gukosorwa kuri ayo mashuri bikosorwe noneho n’ejo bundi abanyeshuri bazifuze kujya mu mashuri yose.”

Hibazwa impamvu abana bahabwa amasomo batsinzwe.

Ikindi cyagarutsweho hatangazwa amanota ni uguha abanyeshuri amasomo batsinzwe ngo abe ari yo baziga mu cyindi cyiciro gikurikiyeho.

Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere na we wari muri iki kiganiro yagaragaje ko aho byabaye hazwi ndetse ko n’abanyeshuri byabayeho bizwi kandi ko byakozwe kubera impamvu.

Yagize ati: “Nko mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Muhoza hari amashuri atatu, twarayarebye dusanga aya mashuri yose yigisha siyansi kandi iyo dutanga imyanya dukoresha impuzandengo umunyeshuro yatsindiyeho. Rero umwana utuye muri Muhoza watsinze, agomba kwiga kandi ako gace atuyemo nta kindi kintu gihari cyo kwiga.”

Irere yakomeje agaragaza ko ari ihurizo ariko hafashwe ingamba zo kureba uko aba banyeshuri bafashwa kandi n’ibigo by’amashuri bikagira ibyo bihindura mu bijyanye n’ubumenyi buhatangirwa.

Minisitiri Nsengimana yatangaje ko nka minisiteri hari impinduka zigomba kuba mu guha ibigo abanyeshuri.

Yagize ati: “Ariko tugomba no kureba ibyo bigo tujyanaho abanyeshuri (bitewe n’ibyo byigisha) ibyo ari byo. Nti byari bihari ariko umwaka utaha ibyo bizajya muri gahunda kugira ngo turebe neza ko nta mwana woherejwe ahantu kwiga ibintu atatsinze.”

Amaraso mashya mu mashuri y’incuke.

Muri gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2), Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje ko izongera umubare w’abanyeshuri biga mu mashuri y’incuke uve kuri 35% ugere kuri 65% mu gushimangira gahunda yo kwita ku burezi bw’umwana kuva akiri muto.

Minisitiri Nsengimana yavuze ko gahunda yo kongera amashuri y’incuke igomba kwitabwaho, kuko ngo kuri ubu amashuri ya Leta y’incuke akiri make cyane mu gihugu.

Yagize ati: “Ariko na none mu kuyongeza tukareba uburyo abayakoramo, ibyo bigishamo biba ari ibintu bisonabutse bifasha abo bana. Biri mu bintu mu minsi iri imbere tuzasangiza abantu bose uburyo tugiye kubikora kugira ngo twongere aya mashuri n’ibyigirwamo.”

Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko ibigo by’amashuri y’incuke byiyongereyeho 6,3% biva ku 3808 mu mwaka w’amashuri wa 2021-2022 bigera ku 4051 mu 2022-2023.

Minisitiri w’Uburezi Nsengimana Joseph
Minisitiri Nsengimana yagaragaje ko kwerekana amanota nyirizina abanyeshuri baba bagize bizakemura byinshi.
Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Claudette Irere, yakomeje ku banyeshuri bahawe amasomo atajyanye n’ibyo batsinze

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!