Home AMAKURU Nyanza: Umugabo yakubiswe n’umugore we ishoka amuziza ibihumbi 2000 yahingiye
AMAKURU

Nyanza: Umugabo yakubiswe n’umugore we ishoka amuziza ibihumbi 2000 yahingiye

Ibyo kuba Gatete yarakubiswe ishoka, ubuyobozi bwabihakanye

Umugabo wo mu Karere ka Nyanza witwa Gatete Éugene w’imyaka 39 y’amavuko, arwariye mu Bitaro bya HVP Gatagara nyuma yo gukubitwa n’umugore we umuhini w’isuka n’ishoka amuziza ko atamuhaye ibihumbi 2000 RWF byaburaga ku mafaranga yakoreye.

Uyu mugabo avuga ko ku wa 17 Nzeri 2024, yapatanye ahantu ikiraka cyo guhinga bumvikana ko bamwishura ibihumbi 5000 RWF, ariko bamwishyura 3000 RWF bamwizeza ko asigaye azayahabwa nyuma.

Uyu mugabo akomeza asobanura ko amafaranga yose yari yahembwe yayahaye umugore we, amubwira ko andi azayamuha nyuma na yo yayahembwe, umugore ahita amukubita umuhini w’isuka.

Yagize ati: “Yinjiye mu nzu ansanga aho nari nicaye ndi gutonora igitoki arambwira ngo kuki wankinguriye inzu wowe na Nyoko mwankinguriye inzu nkande? Mu gihe ngiye kwisobanura aba ankubise umuhini w’isuka ku kaboko ngiye kugira ngo mufate nitabare aba ankubise undi mba nshitse intege no gutaka birananira, akajya avuga ati ndakwica, ndakwasa, azana ishoka, ubwo yarakubise ageze aho arambiwe amenaho amazi akinga inzu aragenda.”

Arongera ati: “Ageze ku irembo ku gasozi atangira kwivamo ngo ndamwishe nimujyane muri ‘morgue’ abantu bakamubaza bati wishe nde se? ati nishe umugabo wanjye nimugende murebe.”

Uyu mugabo kuri ubu wavunitse akaboko ndetse akaba agorwa no kugenda, akomeza avuga ko yavanywe mu rugo yataye ubwenge akanguka abona ari kwa muganga.

Yakomeje agira ati: “Sinzi uburyo bampetsemo, nazanzamutse mu ma saa cyenda z’ijoro ni bwo mbona ndi kumwe n’umusaza ndamubaza nti aha nahageze nte? Aravuga ngo wari upfuye baje baguhetse, ni umugore wari ukwishe.”

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango utuye mu Kagari ka Rwesero, Umudugudu wa Bukinanyana, bavuga ko uyu mugore amaze gukubita umugabo we yagendaga inzira zose abwira abantu ngo umugabo wanjye ndamwishe, ababishoboye bagende bamujyane kwa muganga cyangwa muri morgue.

Jean Pierre Sibonama, uyobora uyu mudugudu we yahakanye iby’uko uyu mugore yakubise umugabo we ishoka, akavuga ko ari amakimbirane asanzwe.

Yagize ati: “Iby’ishoka ntibyabaye, ni amakimbirane yo mu ngo asanzwe, abantu bagakimbirana. Bashobora kuba baratonganye bararwana bisanzwe.”

Gatete avuga ko kujya ku muyobozi w’umudugudu kwandikisha impapuro zisobanura ibyo yakorewe avuga ko bidashoboka, kuko Umuyobozi w’Umudugudu ari mwene wabo w’umugore.

Ntazinda Erasme, Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, yabwiye Flash FM ko iki kibazo bakimenye ariko ngo nta hantu hazwi uyu mugabo yigeze ajya kwivuriza ndetse ngo nta n’aho yigeze atanga ikirego cye.

Yagize ati: “Yagiranye amakimbirane n’umugore we ni byo amukubita umuhini w’isuka mu gatuza, ariko amakuru dufite ni uko umugabo nta hantu yigeze ajya kwivuriza cyangwa ngo atange ikirego n’abantu bamushishikarije gutanga ikirego ariko ntabwo yagitanze. Ibyo by’uko mudugudu atamwandikiye, reka tuvuge ko atamwandikiye kubera ko bafitanye isano ariko se n’akagari kanze kumwandikira?.”

Ntazinda yaboneyeho no kugira uyu mugabo inama yo kwegera Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, agatanga ikirego cye kuko nta muntu wakanga kumwakira.

Andi makuru avuga uyu mugore yahise yahukanira iwabo aho avuka.

Ibyo kuba Gatete yarakubiswe ishoka, ubuyobozi bwabihakanye

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!