Friday, November 22, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB yashyikirijwe umugabo ukekwaho kwiba moto agashaka kuyobya uburari

Mu Karere ka Nyarugenge hafatwe umugabo w’imyaka 38 y’amavuko ukekwaho kwiba moto yo mu bwoko bwa TVS, akayihindurira nimero iranga ikinyabiziga (Plaque).

Uyu mugabo usanzwe ari umukanishi yafashwe na Polisi ku mugoroba wo ku wa Kabiri taliki 17 Nzeri 2024, afatirwa iwe mu rugo mu Karere ka Nyarugenge, Umurenge wa Kimisagara, Akagari ka Kamuhoza ho mu Mudugudu wa Kigabiro.

CIP Wellars Gahonzire, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yatangaje ko uyu mugabo ukekwa yafashwe ku bufatanye bwa Polisi n’izindi nzego z’umutekano, ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Ati: “Iriya Moto yibwe ku wa 13 Nzeri 2024, nyirayo akimara gutanga ikirego, hatangira igikorwa cyo kuyishakisha, biza kugaragara ko iherereye mu rugo rw’uriya mukanishi. Abapolisi ubwo bageragayo bagenzuye ibimenyetso byayo n’iby’iyibwe basanga bihura, ariko yarahinduye icyapa yari ifite mbere cya RF 789 V, ayambika RH 456 B.”

Akomeza agira ati: “Bamubajije aho yakuye iyo moto n’l’icyo cyapa kindi yayambitse, abiburira ubusobanuro, niko guhita afatwa, ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB), moto yafatanywe isubizwa nyirayo, haracyashakishwa inkomoko n’irengero ry’iriya moto nayo acyekwaho kwiba, akayikuraho icyapa cyayo.”

CIP Gahonzire yaboneyeho no gushimira abaturage batanze amakuru yatumye iriya moto ifatwa, yibutsa abafite moto kujya baziparika ahantu babona zifite umutekano, baramuka bazibuze bagahita bihutira kubimenyekanisha.

CIP Gahonzire kandi yaburiye abiba n’abahinduranya nimero ziranga ibinyabiziga ko bacika kuri iyo ngeso, kuko ibikorwa byo kubashakisha bitazahagarara kandi ko ku bufatanye n’izindi nzego n’abaturage bazafatwa vuba bidatinze bagashyikirizwa Ubutabera.

Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 276 muri iryo tegeko, ivuga ko umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3,000,000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5,000,000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU