Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUPerezida Paul KAGAME, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo amufasha gushyira...

Perezida Paul KAGAME, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo amufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nk’umukuru w’igihugu.

Perezida Paul KAGAME, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarugejeje kuri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, yamwigishije kimwe n’abandi banyarwanda, kandi ko amasomo yavanyemo amufasha gushyira mu bikorwa inshingano ze nk’umukuru w’igihugu.

Ibi Nyakubahwa perezida wa repubulika, Paul KAGAME, yabigarutseho kuri uyu wa kane tariki ya 19 nzeri, mu kiganiro yagiranye n’umuyobozi w’ikigo cya Milken institute, Richard Ditizio, cyabereye mu gihugu cya Singapore, cyagarukaga ku rugendo rw’u Rwanda mu iterambere.

Richard Ditizio, yamubajije niba amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ariyo yamugize we cyangwa hari amasomo yaba yarayavanyemo.

Yamusubije ko u Rwanda rwanyuze mu bikomeye gusa nyuma rukagenda rwiyubaka buhoro buhoro, kugeza aho rugeze ubu.

Ati: ” U Rwanda rwanyuze mu bibazo byinshi, kandi ku rwego rwanjye n’umuryango wanjye twabaye impunzi ku myaka ine yonyine nari mfite icyo gihe, kandi nagumye mu nkambi y’impunzi imyaka irenga makumyabiri (20), nyuma nibwo haje kubaho amateka mabi ya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kubera ivangura ryariho icyo gihe”

Perezida Paul KAGAME, avuga ko amasomo yakuye muri ibyo kimwe n’abandi bagenzi be bari mu nkambi y’impunzi, aribyo byatumye bafata icyemezo cyo gushaka uko bataha bakava mu nkambi bakajya mu gihugu cy’ababyaye.

Yagize ati :” Mu bihe nka biriya, buri muntu wese aba agomba gufata icyemezo, urabireka bikurangize cyangwa urahitamo kuvuga ngo reka mpaguruke ndwanirire ibi bintu.” Perezida Paul KAGAME, yavuze ko nk’umuntu yafashe icyemezo cyo guhaguruka ngo arwanye ikibi kandi ari icyemezo cyafashwe n’abantu benshi.

Ati:” Benshi mu gihugu twahuye nayo mahitamo ya muntu ku giti cye. Urahitamo kuva ku izima, upfe cyangwa upfe urwana. Ni uko icyo cyemezo cyaje.” Mu gihe cyo kurwana sinigeze ntekereza ko naba perezida kuko nari mfite ikindi kintu cy’ukuri ndi kurwanirira.

Ati:” Uyu munsi ndi perezida ariko sinigeze ntekereza ko nzaba perezida, ariko igihe byaziye narabyakiriye, ariko ntago aribyo narwaniriraga. Narwaniriraga uburenganzira bwanjye ku gihugu cyanjye, nibazaga ibibazo byinshi abanyarwanda bose abahungu n’abakobwa bibazaga, bityo rero twarahagurutse turabirwanira.”

Perezida Paul KAGAME, yavuze ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo yarukomeje bityo ko abato bazaba mu gihugu cyiza ugereranyije nicyo bo babayemo kuva bakiri bato kugera amateka mabi rwanyuzemo arangiye.

Ati:” Kandi buri munsi tuganira n’abakiri bato tubabwira ko, ntakintu cyo gufatwa nk’igisanzwe kandi ko bagomba gutekereza ku cyo bifuza kugeraho, ariko iyo urebye ubu ibiri gukorwa ubu ubona ko ahazaza ari heza kandi twifuriza ibyiza abaturage bacu bose.”

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!