Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyaruguru: Umugabo yishyikirije RIB ayibwira iby’urupfu rw’umugore we

Mu Karere ka Nyaruguru haravugwa inkuru y’umugabo ukekwaho kwica umugore we nyuma akishyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Uwo mugabo witwa Eric Dushimirimana w’imyaka 25 y’amavuko atuye mu Murenge wa Muganza mu Kagari ka Samiyonga, bikekwa ko mu gihe cya saa mbili z’ijoro ryo ku wa 16 Nzeri 2024, ari bwo yishe umugore we witwaga Delphine Nyiragabiro w’imyaka 27 y’amavuko.

Iyi nkuru y’akababaro yamenyekanye ubwo uriya mugobo yari agiye kwirega kuri RIB.

N’ubwo hari abakeka ko uyu mugabo yaba yarishe umugore we amunize, Jean Claude Mwiseneza Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muganza, we avuga ko hakekwa ko yaba yaramukubise ingumi nk’uko abyivugira.

Gitifu Mwiseneza avuga ko yabwiwe ko imvano y’uru rupfu, yaturutse ku kuba umugabo yakekaga ko umugore we amuca inyuma, ndetse ko n’umwana muto w’umuhungu w’ukwezi kumwe nyakwigendera yasize avuga ko atari uwe.

Ati: “Bishoboka ko yaba yaramujijije ko umwana yabyaye atari uwe, niyo makuru twavanye mu baturanyi. Ukundi kuri kuzamenyekana mu bizava mu iperereza riri gukorwa na RIB.”

Amakuru avuga ko kandi nyakwigendera yagiye kubyara aturutse iwabo aho yari yarahukaniye, umugabo akamusanga kwa muganga avuga ko yabonye gihamya ko umwana atari uwe, ariko yabonana na muganga akamuganiriza, akamubwira ko umwana ari uwe afatiye ku kubara igihe umugabo yatangiye kubana n’umugore we.

Icyo gihe umugore yagarutse mu rugo biturutse ku buhuza bwakozwe n’imiryango yabo (uw’umugore n’uw’umugabo).

Bamwe mu baturanyi b’uyu muryango bo bavuga ko bajya gushyamirana byaturutse ku mugabo watumaga umugore imitungo y’iwabo ngo kuko bifashije, ku buryo bwa nyuma yazanye ingurube bakayigurisha ibihumbi 90,000 RWF umugabo akamuhaho ibihumbi 9000 RWF gusa.

Icyo gihe ngo umugabo yabwiye umugore we ngo ajye kuzana indi mitungo, undi amubwira ko icyari gisigaye ari iyo ngurube yari yazanye, dore ko n’inzu babagamo bakiri no kuyubaka ngo yavuye mu mafaranga nyakwigendera yakuye iwabo.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!