Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyanza: Urujijo ku mukobwa wari umusekirite wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Nyanza: Urujijo ku mukobwa wari umusekirite wasanzwe mu ishyamba yapfuye

Mu Karere ka Nyanza haravugwa inkuru y’urupfu rw’umukobwa witwa Nishimwe Louise w’imyaka 21 y’amavuko wari umusekirite ku ishuri ryigisha rikanateza imbere ibijyanye n’amategeko (ILPD), wasanzwe mu ishyamba yapfuye.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane taliki 19 Nzeri 2024, nibwo umurambo wa nyakwigendera wasanzwe mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu ho mu Mudugudu wa Kirwa.

Nyakwigendera wakoreraga Kompanyi yitwa Topsec Security, yavukaga mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Gacu ho mu Mudugudu wa Nyamiyaga.

Uwabonye umurambo wa nyakwigendera bwa mbere ni umugabo wari uherekeje umugore we ahitwa i Kigogo, ari na we watabaje abaturage n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyanza, Ntazinda Erasme, yabwiye Itangazamakuru ko inzego zibishinzwe zatangiye iperereza.

Ati: “Ni inkuru ibabaje, ariko bigaragara ko nyakwigendera yahotowe, iperereza rikaba ryatangiye.”

Nyakwigendera yari akiri ingaragu bikekwa ko yishwe nyuma yo kuva ku kazi, arimo ataha iwabo i Gacu kuko yakoraga amanywa.

Nyakwigendera Nishimwe yakoze umurimo w’ubusekirite ahantu hatandukanye, harimo Ibitaro bya Nyanza, kuri Duterimbere IMF PLC ishami rya Nyanza, mu Rukari ubu yakoreraga kuri ILPD.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!