Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURURwamagana: RIB yafunze umwana w'imyaka 14 ukekwaho kwica umunyeshuri amutegeye mu nzira

Rwamagana: RIB yafunze umwana w’imyaka 14 ukekwaho kwica umunyeshuri amutegeye mu nzira

Mu Karere ka Rwamagana haravugwa inkuru y’akababaro y’umwana witwa Katabarwa Jean Bosco w’imyaka 17 y’amavuko bikekwa yishwe na mugenzi we w’imyaka 14 y’amavuko amukubise inkoni mu mutwe.

Ibi byabaye ku mugoroba wo wa Mbere taliki 16 Nzeri 2024, bibera mu Mudugudu wa Rutonde mu Kagari ka Bwiza mu Murenge wa Kigabiro.

Umwe mu baturage batuye ahitwa mu Bitare bya Rutonde avuga ko umwana w’umuhungu wari warataye ishuri yishe mugenzi we, nyuma yo kumutegera mu nzira avuye kwiga ku ishuri ribanza rya EP Rutonde Protestant.

Amakuru avuga ko abo bana bagiranye amakimbirane ku wa Gatandatu taliki 14 Nzeri 2024, ubwo barimo bakina umupira w’amaguru uwo wishwe akavuna uwamwishe ariko akamusaba imbabazi avuga ko yamuvunnye atabishaka.

Ubwo nyakwigendera yavaga ku ishuri rero, uwo bikekwa ko yamwishe, yamuturutse inyuma amukubita inkoni mu mutwe ahita yitaba Imana.

Ise w’uwo mwana ukekwaho icyaha yashatse gufata umuhungu we ngo amushyikirize inzego z’ubuyobozi ariko nyina aramucikisha. Gusa umuturage watanze amakuru avuga ko uwo wishe nyakwigendera yafatiwe aho yari yihishe mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri taliki 17 Nzeri 2024.

Gitifu w’Umurenge wa Kigabiro, Marc Rushimisha, yavuze ko umwana wishe mugenzi we nyuma yo kugirana amakimbirane ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize.

Gitifu yaboneyeho no kuvuga ko n’ubwo ukekwa yaraye acikishijwe, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yafashwe agashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Abaturage batuye mu Mudugudu wa Rutonde na Nyakabande bavuga ko umwana wishwe yabanaga na murumuna we yareraga kuko ababyeyi babo bapfuye bishwe n’umwana wabo yakurikiraga.

Src: Bwiza

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!