Nyanza: Umugore yagiye kureba mugenzi we ngo bajye gusenga agarutse asanga umugabo we amanitse mu mugozi

Mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu Kagari ka Gitovu ho mu Mudugudu wa Kayenzi, haravugwa inkuru y’umugabo wasanzwe amanitse mu nzu yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Bivugwa ko nyakwigendera witwaga Hakizimana Emmanuel w’imyaka 52 y’amavuko yari acumbitse mu nzu y’uwitwa Dusenge Pascal.

Amakuru avuga ko mugitondo kare umugore wa nyakwigendera yagiye kureba mugenzi we ngo bajye gusenga, agarutse mu rugo aje kwitegura asanga inzugi n’amadirishya byose bikinze, akomonze umugabo ntiyavuga, niko guhita atabaza abaturanyi bishe idirishya babona amanitse mu mugozi bikekwa yiyahuye.

Umugore wa nyakwigendera avuga ko nta makimbirane yari afitanye n’umugabo.

Habineza Jean Baptiste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busoro, yabwiye itangazamakuru ko nyakwigendera n’umugore we baje gucumbika mu murenge ayobora baturutse mu Karere ka Huye.

Ati: “Umugore we yari yagiye kureba mugenzi we ngo bajye muri nibature, agarutse asanga inzugi zose zikinze kuko babanaga mu nzu bonyine, arebye mu nzu abona umugabo we amanitse.”

Nyakwigendera n’uriya mugore babanaga mu buryo butemewe n’amategeko, nta mwana bari bafitanye.

Mu gihe iperereza rigikomeje, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Gitifu Habineza yagiriye inama abaturage yo kutihererana ibibazo byabo, mu gihe babifite bakajya babigeza ku nzego z’ubuyobozi cyangwa abaturanyi babo kugira ngo babagire inama.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *