Muhanga: Abagizi ba nabi bataramenyekana babuze nyiri urugo bivugana imbwa ye

Mu Karere ka Muhanga Urwego rw’Ubugenzacyaha rwatangiye iperereza nyuma y’uko umugabo witwa Uwineza Jean Claude atabaje avuga ko hari abantu bashatse kumwivugana ku bw’amahirwe ntibamubona, maze bica imbwa ye.

Ubu bugizi bwa nabi bwabaye mu mpera z’icyumweru gishize, bubera mu Murenge wa Kiyumba, Akagari ka Remera ho mu Mudugudu wa Cyakabiri.

Uyu Uwineza uzwi ku izina rya Mwataka avuga ko yavuye mu kazi i Kigali, yagera mu rugo iwe agasanga hari abagizi ba nabi bitwaje intwaro gakondo binjiye mu gipangu.

Ubwo imbwa ze ebyiri zatangiraga kumokera abo bagizi ba nabi, Mwataka yahise yinjira mu nzu vuba na bwangu, ariko imwe mu mbwa ze yahise yicwa.

Uyu mugabo yahise atangira kuvuza induru atabaza abaturanyi maze bahageze abagizi ba nabi bahita bakuramo akabo karenge barahunga.

Avuga ko mbere y’uko abo bagizi ba nabi binjira iwe, hari ubutumwa bugufi bumutera ubwoba, abo akeka babanje kwandika.

Yagize ati: “Hari hashize iminsi mikeya mpawe ubutumwa bugufi (SMS) n’abantu kugeza ubu ntarabasha kumenya bunteguza ko bazanyica.”

Uwineza avuga ko mu bo akeka harimo abantu bigeze gukorana baza kugirana amakimbirane ashingiye ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro bibaga.

Yagize ati: “Nandikiye inzego z’ibanze, Polisi ndetse n’Ubugenzacyaha ntegereje ikiva mu iperereza.”

Akomeza avuga ko bimuteye ubwoba kuko iryo tungo rye bishe ryabaye igitambo, akavuga ko iyo ritahaba baba baramwivuganye.

Gakwerere Eraste, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kiyumba, yabwiye itangazamakuru ko nta makuru bari bafite y’abo bantu bashakaga kwica Uwineza.

Yagize ati: “Tugiye kumubaza twumve uko ikibazo giteye dukurikirane icyo dufiteho amakuru.”

Gitifu akomeza avuga ko mu minsi ishize aribwo uyu muturage yari afitanye ibibazo n’abo bakorana, icyakora akavuga ko batazi niba aribyo byabaye intandaro bikaba bigeze kuri uru rwego rwo gushaka kwica umuntu.

SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko batangiye gukurikirana iki kibazo.

Ati: “Iki kibazo kirimo gukurikiranwa, murakoze!”

Andi makuru avuga ko abo bantu bagiranye amakimbirane na Uwineza Jean Claude kuri ubu abenshi muri bo batawe muri yombi ndetse ko batangiye kuburana, bigakekwa ko abo mu miryango yabo bashobora kwihimura.

Kuri ubu hategerejwe ibizava mu iperereza Ubugenzacyaha bwatangiye gukora.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *