Home SIPORO Apr fc yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri
SIPORO

Apr fc yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri

Ikipe y’ingabo z’igihugu yamaze gufata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Misiri aho igiye guhangana na Pyramides mu mukino wa kabiri mu ijonjora rya kabiri ry’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ,CAF champions League.

Umukino ubanza warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe (1-1), i Kigali.

Apr fc, yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa cyenda z’i kigali, yerekeza iy’ Addis Ababa muri ‘Ethiopia’, ikaba iraza gufata rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Dubai, bikaba biteganyijwe ko izagera i cairo ku kibuga cy’indege, ku wa gatatu, tariki ya 18 Nzeri, saa mbiri za mu gitondo (8:00).

ko

 

Apr fc yahagurutse mu Rwanda na (Délégation) y’abantu 51, bayobowe na afande Richard Karasira, umuyobozi w’ikipe ya Apr Fc.

Mbere yuko bahaguruka umwe mu bakinnyi bayo, Taddeo Luwanga, yatangaje ko bazakora ibishoka bagakura insinzi kuri Pyramides, n’ubwo bitoroshye.

Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri saa tatu (21:00) z’ijoro z’i cairo. Ikibuga bagiye gukiniraho si ubwambere bagihanganiyeho kuko n’umwaka ushize ubwo Pyramides yatsindaga Apr Fc ibitego 6 kuri 1, wari wabereye kuri iyi stade.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!