Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeSIPOROApr fc yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri

Apr fc yamaze gutangira urugendo rwerekeza mu Misiri

Ikipe y’ingabo z’igihugu yamaze gufata rutemikirere yerekeza mu gihugu cya Misiri aho igiye guhangana na Pyramides mu mukino wa kabiri mu ijonjora rya kabiri ry’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ,CAF champions League.

Umukino ubanza warangiye ari igitego kimwe kuri kimwe (1-1), i Kigali.

Apr fc, yahagurutse mu Rwanda ku isaha ya saa cyenda z’i kigali, yerekeza iy’ Addis Ababa muri ‘Ethiopia’, ikaba iraza gufata rutemikirere yerekeza mu mujyi wa Dubai, bikaba biteganyijwe ko izagera i cairo ku kibuga cy’indege, ku wa gatatu, tariki ya 18 Nzeri, saa mbiri za mu gitondo (8:00).

ko

 

Apr fc yahagurutse mu Rwanda na (Délégation) y’abantu 51, bayobowe na afande Richard Karasira, umuyobozi w’ikipe ya Apr Fc.

Mbere yuko bahaguruka umwe mu bakinnyi bayo, Taddeo Luwanga, yatangaje ko bazakora ibishoka bagakura insinzi kuri Pyramides, n’ubwo bitoroshye.

Uyu mukino uteganyijwe kuba ku wa gatandatu tariki ya 21 Nzeri saa tatu (21:00) z’ijoro z’i cairo. Ikibuga bagiye gukiniraho si ubwambere bagihanganiyeho kuko n’umwaka ushize ubwo Pyramides yatsindaga Apr Fc ibitego 6 kuri 1, wari wabereye kuri iyi stade.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!