Abantu batandatu batawe muri yombi bakurikiranyweho kwiba imodoka

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rwerekanye abantu batandatu bakekwaho ubujura bw’imodoka.

Aba bakekwa bafashwe nyuma y’uko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwakiriye ibirego bitandukanye.

RIB ivuga ko imodoka enye zari zibwe zamaze gushyijirizwa ba nyirazo. Izo modoka zafatiwe mu Karere ka Nyamagabe, Kayonza na Gicumbi.

Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya ndetse no guhimba, guhindura inyandiko ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

RIB ikomeza ivuga ko bakoreshaga amayeri menshi kugira ngo badatahurwa ndetse bakagerageza guhimba imyirondoro.

Dr. Murangira B Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), asobanura ko umwe mu bagize iri tsinda yagiranaga amasezerano na nyiri modoka ko bakodesheje imodoka mu gihe cy’iminsi 5, agasiga yishyuye amafaranga ya mbere ‘Avance’, ndetse akagenda amaze kumenya n’andi makuru ya nyiri modoka.

Dr. Murangira yagize ati: “Abakodesha n’abagura imodoka bakwiye kubanza kugira amakenga bakabanza gushishoza mbere yo gukodesha cyangwa kugura imodoka.”

Mu gihe dosiye y’abafashwe ikiri gukurikiranwa n’Ubushinjacyaha, bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge na Nyamirambo.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *