Abakoresha imbuga nkoranyambaga ntibavuga rumwe na Diregiteri wasabye abana biga mu mashuri y’incuke kujya biga nyuma ya saa sita

Ubuyobozi bw’Ikigo cy’Ishuri cya GS Ruyenzi giherereye mu Murenge wa Runda wo mu Karere ka Kamonyi, bwatunguranye nyuma yo gusaba abana biga mu mashuri y’incuke kujya biga nyuma ya saa sita kubera ubwinshi bwabo.

Bimenyerewe ko hirya no hino mu gihugu bana b’incuke biga mu masaha ya mbere ya saa sita, ndetse akenshi nyuma ya saa sita ntibiga.

Si ko bimeze rero muri iki Kigo cya GS Ruyenzi, kuko ku wa Mbere taliki 16 Nzeri 2024, cyashyize hanze itangazo rivuga ko abana biga mu mwaka wa Mbere w’amashuri y’incuke bazajya biga kuva saa moya n’igice za mu gitondo (07h30′), naho abiga mu mwaka wa Kabiri n’uwa Gatatu bakazajya biga guhera nyuma ya saa sita kuva saa saba n’igice (13h30′).

Habiyambere Cyrispin, Umuyobozi w’Ikigo cya GS Ruyenzi, yabwiye itangazamakuru ko impamvu yabyo ari uko ku kigo ayobora hasigaye hazanwa umubare munini w’abana baza kuhandikishwa.

Yagize ati: “Ku ikubitiro twakiriye abana 80 icyo gihe itariki ntarengwa twari twatanze yari kuri 28 Kamena 2024 yo kugira ngo ababyeyi babe bamaze kwandikisha abana babo ariko ntabwo byubahirijwe kuko na nyuma y’aho ababyeyi bakomeje kuza kwandikisha abana kandi ntabwo twari kwanga kubakira.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko atari agashya kuri GS Ruyenzi gusa kuko hari n’andi mashuri afite iyo gahunda, aho abanyeshuri bo mu mashuri y’incuke bamwe biga mbere ya saa sita andi bakiga nyuma ya saa sita.

Yavuze ko uyu mwaka bakiriye umubare munini w’abana ugereranyije n’umwaka ushize, aho bari bakiriye abana 62 baje kwiyandikisha mu mwaka wa Mbere w’incuke, ariko ubu bakaba ari 125 kandi ko bitakunda ko bigira mu cyumba kimwe cy’ishuri.

Kugeza ubu ikigo cya G.S Ruyenzi gifite abenyeshuri biga mu ishuri ry’incuke 279, harimo abo mu mwaka wa Gatatu 50, mu wa Kabiri 104 bazagabanywa mu byumba bibiri, no mu wa Mbere 125 bazagabanywa mu byumba bitatu.

Abakoresha imbuga nkoranyambaga babivuhaho iki?

Bamwe mu bakoresha urukuta rwa X basubiza ubutumwa bw’Umunyamakuru, Oswald Mutuyeyezu, bavuga ko batemeranya n’icyemezo uyu muyobozi w’Ishuri yafashe.

Umwe yagize ati: “Nari mvuze ko abana bo muri kiriya kigero bitewe n’Imyaka baba barimo ‘Psychologically ‘ ntabwo biga neza ku manywa na n’imugoroba kuko [1]-Aba ariyo masaha basinziriramo, [2]- Biga Bakina ntabwo rero wabashyira kuri ririya zuba ngo bige neza bazafate ikigwa. Mwabafasha Thanks!”

Undi na we yagize ati: “Haaa!! Mwiriwe Neza, Reka Nsabe Abakuriye Uburezi muri MINEDUC yuko Bafasha uriya Murezi Bakamugira Inama Nziza, Birashoboka ko Afite Abanyeshuri Benshi ugereranije n’Ibyumba yaba Afite byo kubigishirizamo,
ABANA BO MURI Kiriya kigero Ntabwo Biga Neza nimugoroba, AHUBWO MU GITONDO.”

Abenshi bavuga ko abana biga mu mashuri y’incuke, bagorwa no kwiga mu masaha ya nyuma ya saa sita, bityo bagasaba ko uriya muyobozi yafashwa akabona ibindi byumba by’ishuri abana bose bakajya biga mbere ya saa sita.

Loading

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *