Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Rusizi: Umusore yakubise Se ishoka mu mutwe avuga ko amubonyemo ikidayimoni

Mu Karere ka Rusizi umusore witwa Habimana Ephraim w’imyaka 26 y’amavuko yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) akekwaho gukubita Se umubyara ishoka mu mutwe, avuga ko yamwitiranyije n’amadayimoni.

Habimana wo mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Nkombo mu Kagari ka Rwenje ho mu Mudugudu wa Nyabintare, ashinja Se witwa Mburanyi Augustin w’imyaka 65 y’amavuko ko ari we umuteza amadayimoni.

Nsengiyumva Alfred, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Rwenje, yabwiye itangazamakuru ko uyu musore akimara gukubita Se ishoka mu mutwe, yivugiye ko ayimukubise atazi ko ari we ayikubuse.

Avuga ko yabonaga ikidayimoni kiza kimwegera kimureba nabi, kubera ko yari yicaye iruhande rwa Se n’ishoka iri iruhande rwabo, arayifata ayikubuta Se mu mutwe yibwira ko ayashije ikidayimoni.

Gitifu Nsengiyumva yagize ati: “Avuga ko Se amuroga, bakamugaburira ibiryo yatongereye yanabanje guterekereraho, yabirya bikamumerera nabi bikamutera imico mibi atiyumvagamo.”

Akomeza agira ati: “Mu byo twivuganiye jye na we ubwo yari amaze kwasa Se iyo shoka, Se arimo avirirana hashakishwa uburyo yajyanwa kwa muganga, yanyibwiriye ko ajya kuyimwasa yari amwicaye iruhande mugitondo, umosore  abona ikintu cy’ikidayimoni kimusatira, kimukoba, gishaka kumusingira ngo kimunige, aragitanga aterura ya shoka aracyasa  nk’uwasa urukwi atazi ko ari se ayashije mu mutwe.”

Akomeza avuga ko yamubwiye ko yamenye ko ari Se agaruye ubwenge, abona Se arimo avirirana cyane amaraso mu mutwe, abona abantu buzuye aho yumva induru ari nyinshi.

Umuyobozi akomeza avuga ko uyu musore uri mu bana 7 b’uriya musaza atigeze agera mu ishuri gusa ngo iyo umurebeye inyuma ubona ko nta kibazo afite, ariko uko mugenda mumarana umwanya ugenda ubona ko ashobora kuba afite ikibazo cyo mu mutwe, akanagira igihe yikubita hasi bivugwa ko yaba arwaye igicuri.

Umwe mu baturanyi b’uwo muryango avuga ko ibisobanuro uwo musore atanga nta shingiro bifite, kuko ngo n’ubusanzwe yiyenza ku bandi bantu atari Se abyigiyeho.

Yagize ati: “Ibya ruriya rugo ni amayobera. Ni ubwa kabiri uriya mwana akomeretsa Se kuko ubwa mbere  yamukubise ikibando, amukomeretsa cyane cyane ku kuboko na bwo ngo yumva ari ikidayimoni kije kumuniga akomerekeje. Icyo gihe ubuyobozi bwashatse kujya kumufunga se na nyina baritambika ngo nibabarekere umwana, se avuga ko amubabariye, ajya kwivuza, ku bw’amahirwe arakira.”

Akomeza agira ati: “Turakeka ko ishoka ishobora kuba yageze ku bwonko kuko Ikigo Nderabuzima cya Nkombo cyamunaniwe.”

Gitifu Nsengiyumva akomeza avuga ko uyu musaza gukira kwe babiha amahirwe make, kuko ngo ku Kigo Nderabuzima cya Nkombo basanze yakomeretse bikabije bamwohereza ku Bitaro bya Gihundwe na byo biramunanirwa bimwohereza ku Bitaro bya CHUB mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Huye.

Ati: “Ashobora gupfa rwose. Amahirwe yo gukira ni make cyane kuko yamwangije cyane.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko iby’uwo muryango bikomeje kuba agatereranzamba kuko we ubwe yigiriyeyo kureba koko iby’ayo marozi ahavugwa, umugore wo muri urwo rugo avuga ko ntabyo n’abaturanyi babitera utwatsi.

Gitifu Nsengiyumva yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda gushinjanya amarozi no guhishira ibikorwa bibi kuko nk’iyo uwo musore akomeretsa Se bwa mbere Se ntiyitambike, inzego zibishinzwe zari kumugira inama, zasanga uwo musore ari uwo kuvuzwa na byo bikerekanwa.

Uyu musore afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nkombo mu gihe iperereza rigikomeje.

Mu Karere ka Rusizi si ubwa Mbere havuzwe amarozi kuko n’umwaka ushize mu Murenge wa Gashonga, mu isantere y’ubucuruzi ya Misave, mu ruhame hiciwe umugabo, abamwishe bamushinja kubarogera abantu.

Ibibazo nk’ibi by’amarozi, ntibisiba kuvugwa mu Mirenge ya Nyakarenzo, Nzahaha, Bugarama, Muganza n’iyo mu gice cyahoze cyitwa u Busozo ya Nyakabuye, Butare na Gikundamvura.

Abaturage baboneraho gusaba ubuyobozi ko iki kibazo cyajya kigarukwaho mu nteko rusange z’abaturage, kuko kiri mu bibateza ubwumvikane buke n’urwikekwe rudashira.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!