Home SIPORO Neymar yabwiye Abanya-Brésil bakinana na Mbappé muri Real Madrid uko bagomba kumwitwaraho
SIPORO

Neymar yabwiye Abanya-Brésil bakinana na Mbappé muri Real Madrid uko bagomba kumwitwaraho

Vinicius na Mbappé bishimira igitego

Umunya-Brésil Neymar Jr yabwiye benewabo basangiye igihugu bakina mu ikipe ya Real Madrid ko gukinana na rutahizamu Kylian Mbappé ari nko kuba ikuzimu.

Umunyamakuru Cyril Hanouna mu kiganiro yagiranye na Europe 1 yavuze ko Neymar yandikiye bagenzi be b’Abanya-Brésil ababurira ku gukinana na Mbappé.

Ati: “Bariya bakinnyi (bo muri Real Madrid) ni inshuti za Neymar. Yabandikiye urupapuro ababwira uko bagomba kwitwara avuga ko gukinana na Mbappé ari ishyano ari nko kuba ikuzimu.”

Abakinnyi bakinana na Mbappé muri Real Madrid b’Abanya-Brésil ni Vinicius Jr, Rodrygo, Endrick na Éder Militão.

Mu mpeshyi uyu mwaka nibwo Mbappé yerekeje muri Real Madrid ndetse ari kugenda amenyera kuko amaze gutsinda ibitego bine mu mikino itandatu amaze gukinira iyi kipe.

N’ubwo Neymar avuga ibi, nta kibazo kiragaragara hagati y’impande zombi, kuko ku mukino uheruka guhuza Real Madrid na Real Sociedad, Vinicius yakorewe penaliti ayiha Mbappé ngo ayitere, ndetse aba bakinnyi akenshi bagaragaye bishimira igitego mu buryo busanzwe bumenyerewe kuri Mbappé.

Kugeza ku munsi wa Gatanu wa Shampiyona ya Espagne, Real Madrid iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 11 aho irushwa amanota ane na FC Barcelona iri ku mwanya wa Mbere.

Neymar yavuze ko gukinana na Mbappé ari nko kuba ikuzimu
Vinicius na Mbappé bishimira igitego
Neymar na bagenzi be bakinana mu ikipe y’igihugu ya Brésil

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

SIPORO

Muri shampiyona Muhire Kevin wa Rayon Sports arabahiga – Darko Novic utoza APR FC

Darko Novic, utoza ikipe ya APR FC, yashimye cyane kapiteni wa Rayon...

SIPOROUBUKUNGU

Samuel muri “Tour du Rwanda” akomeje kuvugwa imyato

Uruganda Ingufu Gin Ltd, ruherereye mu Murenge wa Runda mu Karere ka...

SIPOROUBUREZI

Ibihanga biri mu mategeko agenga imikino mu mashuri bidindiza siporo y’igihugu

Buri rushanwa rigira amategeko arigenga kandi aba agomba gukurikizwa kugirango irushanwa rinyure...

SIPORO

Stade Amahoro ihanganiye igihembo na Stade zirimo Santiago Bernabéu ya Real Madrid

Stade Amahoro y’u Rwanda iri muri 23 zihataniye ibihembo by’ibibuga byiza ku...

Don`t copy text!