Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Sinaguma hano mu Rwanda, mu gihe uwo nihebeye ari ishyanga.

Nonaha umukobwa mwiza cyane, uteye neza, ufite inzobe nziza afashe umwanzuro ukomeye wo gusanga uwo yihebeye ariwe YAGO PON DAT mu gihugu cya Uganda.

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru YAGO PON DAT uherutse guhunga igihugu avuga ko ahunga agatsiko k’abagizi b’anabi bashaka kumwica nubwo Leta y’u Rwanda yabinyomoje, ivuga yuko ahubwo YAGO PON DAT yahunze igihugu kubera ibyaha akekwaho birimo no guhembera amacakubiri mu banyarwanda. YAGO PON DAT atangaza ko mu gihe abo yita ko bashaka kumwica bazaba batakimukurikirana azagaruka mu gihugu cye agakomeza agakora ibyo yakoraga. Gusa ngo mu gihe bagishaka kumwica ntago yagaruka mu gihugu ke.

Umukobwa mwiza rero wihebeye uyu muhanzi akaba n’umunyamakuru YAGO PON DAT, nyuma yo kubona ko uwo yihebeye adafite gahunda yo kugaruka vuba mu gihugu cye, yafashe umwanzuro ukomeye wo kumusanga aho ari. Uyu mukobwa avugako ataguma inaha mu Rwanda mu gihe uwo yihebeye ari ishyanga.

Uyu mukobwa utagira uko asa rero, akaba yaragaragaye bwa mbere ari kumwe na YAGO PON DAT ubwo yari mu rukiko aburana n’abari bamwibiye YouTube channel ye. Aha niho abantu benshi bamumenyeye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!