Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi umuforomo w’imyaka 29 y’amavuko wo mu Karere ka Rusizi ukekwaho gukoresha imibonano mpuzabitsina ku gahato umukobwa w’imyaka 19 y’amavuko wari ugiye kwisuzumisha ku Kigo Nderabuzima cya Nyakabuye.
Ibi byabaye kuri uyu wa 15 Nzeri 2024, bibera mu Karere ka Rusizi, Umurenge wa Nyakabuye, Akagari ka Kamanu ho mu Mudugudu wa Mpoga.
Uyu mukobwa wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri yisumbuye, yabwiye ababyeyi be ko ubwo yari mu isuzumiro umuforomo yamukoresheje imibonano mpuzabitsina ku gahato.
Kimonyo Kamali Innocent, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakabuye, yabwiye itangazamakuru ko uyu mukobwa yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB, ndetse ko ukekwa yamaze gufungwa.
Yagize ati: “Umukobwa avuga ko yafashwe ku ngufu ubwo yari agiye kwivuza. Yageze mu rugo abibwira ababyeyi be, ahita ajya no gutanga ikirego kuri RIB.”
Gitifu Kamali yakomeje avuga ko ashimira cyane uriya mwana w’umukobwa wihutiye gutanga amakuru y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Akomeza agira ati: “Icyo dusaba abandi bakobwa bahura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina ni uko batajya babiceceka, ahubwo bakihutira gutanga amakuru kugira ngo bahabwe ubutabera.”
Mu gihe iperereza rigikomeje, ukekwaho icyaha afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakabuye.
Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, riteganya ko umuntu wese ukoresha undi imibonano mpuzabitsina nta bwumvikane bubayeho, hakoreshejwe imbaraga, iterabwoba, uburiganya, ububasha amufiteho cyangwa abikoze ku bw’intege nke z’uwakorewe icyaha, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 10 ariko kitarenze imyaka 15 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe ariko atarenze miliyoni ebyiri.