Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalYapfiriye kwa muganga azize kubura ayo kugura lisansi y'imbangukiragutabara

Yapfiriye kwa muganga azize kubura ayo kugura lisansi y’imbangukiragutabara

Umugore witwa Mayuga Zaituni wo mu Karere ka Kilosa mu Ntara ya Morogoro mu gihugu cya Tanzania, yitabye Imana nyuma yo kurembera ku Kigo Nderabuzima umugabo we akabura amafaranga ibihumbi 180 by’amashilingi yo kugura lisansi yo gushyira mu mbangukiragutabara kugira ngo imugeze ku bitaro.

Umugabo wa nyakwigendera witwa Makuani Seleman, yavuze ko umugore we wari utwite yitabye Imana, nyuma yo gusabwa amafaranga yo kugura lisansi yo gushyira mu mbangukiragutabara, ariko akaza kuburaho ibihumbi 80 by’amashilingi.

Yagize ati: “Umugore wanjye yazize kubura ubuvuzi bwihuse, nasabwe n’Ikigo Nderabuzima amashilingi ibihumbi 180 kugira ngo bagure lisansi yo gushyira mu mbangukiragutabara, nagerageje gushakisha mbona amashilingi ibihumbi 100 gusa, ariko kuko hari haciyeho amasaha menshi byarangiye apfuye.”

Umuganga kuri icyo Kigo Nderabuzima cyari cyakiriye nyakwigendera witwa Mwakibete Elia, yatangaje ko impamvu habayeho iki kibazo, imbangukiragutabara yari yashizemo lisansi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!