Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Karongi: Yatewe umujinya n’uwo babyaranye ajya ku ruhinja arahondagura

Umubyeyi gito witwa Muhoza Clemantine w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Karongi yafunzwe akurikiranyweho gukubita bikabije uruhinja rw’amezi atatu aruzizi ko ngo uwo bamubyaranye yamututse akamutera umujinya, ndetse ngo yanahoraga avuga ko azarwica.

Ibi byabereye mu Mudugudu Kivuruga mu Kagari ka Nyamiringa mu Murenge wa Gitesi ho mu Karere ka Karongi.

Bivugwa ko uyu mubyeyi yigeze guta uru ruhinja rugatoragurwa n’abagenzi, icyo gihe Polisi imuta muri yombi ariko aza gusaba imbabazi avuga ko atazongera guhohotera umwana we.

Umuyobozi w’Akarere ka Karongi Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, yavuze ko uyu mukobwa yabanje kujya mu Mujyi wa Kigali gukora akazi ko mu rugo, nyuma y’igihe agarutse ahura n’umusore wo mu Murenge wa Bwishyura amutera inda, aza kuyihakana.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uyu mukobwa ari akahebwe agira ati: “Nta mujinya uwo ari wo wose umuntu yagutera ngo uwuture uruhinja rw’amezi atatu rw’uruziranenge watwise amezi icyenda ngo ni uko uwo mwarubyaranye mutumvikanye kuko abatumvikana n’abo babyaranye bose ntibatura umujinya kwihorera ku bana babyaye.”

Umuhoza yaboneyeho no kugaya uyu mukobwa ufite umutima wo kwihekura, avuga ko n’iyo yafungurwa akavuga ko ashaka uruhinja rwe, kuko bibaye kabiri kose habaho kureba kure mbere yo kurumuha, kubera ko bafite impungenge ko amaherezo yazarwica, anagaya abatera abakobwa inda nyuma bakabihakana.

Mu gihe uruhinja nyina w’umusore yarutwaye ngo bajye kururera, Muhoza Clemantine ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB).

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!