Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHemejwe ko ba Jenerari babiri ba UPDF bitabye Imana

Hemejwe ko ba Jenerari babiri ba UPDF bitabye Imana

Uganda habereye impanuka y’imodoka yahitanye Brig Gen Fred Twinamasiko na Brig Gen Brig Gen (Rtd) Frank Katende Kyambadde, bo mu gisirikare cya Uganda, UPDF.

Nyakwigendera Brig Gen (Rtd) Frank Katende Kyambadde waguye muri iyi mpanuka we n’abandi basirikare bakuru barimo Gen Kale Kayihura wigeze kuyobora Polisi ya Uganda muri Nyakanga uyu mwaka, bari bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru.

Nyakwigendera Gen Twinamasiko we yari akiri mu kazi, aho yari Umuyobozi ushinzwe amahugurwa mu ngabo za UPDF zirwanira ku butaka.

Umuvugizi Wungirije w’Igisirikare cya Uganda, UPDF, Col Deo Akiiki, yemeje urupfu rw’aba ba-Jenerani bombi.

Col Akiiki abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje ko aba ba-Jenerari bapfuye nyuma y’igihe gito Uganda itakaje Sarah Mateke wahoze ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ingabo n’abazihozemo, ashimangira ko ari igihombo gikomeye ku gihugu.

Yagize ati: “Ni gute twakwitega kumva iki gihombo mu gihe gito nk’iki ngiki? Umunyamabanga wa Leta (ushinzwe ingabo), Hon Sarah Mateke, Brig Gen (RTD) Kyambadde ndetse n’Umuyobozi wacu ushinzwe amahugurwa mu ngabo zirwanira ku butaka, Brig Gen Fred Twinamasiko bakoze impanuka! Bose bagiye gutyo. Imana ikomeze imiryango yabo. Ni ibihe bitatworoheye.”

Iyi mpanuka y’imodoka ifite purake H4DF2588 yahitanye aba ba-Jenerari yabaye ejo hashize ku wa Gatanu taliki 13 Nzeri 2024, ibera ahitwa Lukaya ku muhanda uhuza imijyi ya Kampala na Masaka.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!