Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ese Apr fc inganyije na Pyramide i Kigali, izikamata i cairo?

Apr fc inganyije na Pyramide umukino wa mbere mu ijonjora rya kabiri ry’imikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo ‘ CAF champions League’.

 

Uyu ni umukino wari witabiriwe n’ingabo z’igihugu n’abanyacyubahiro batandukanye, barimo Gen. Mubarakh Muganga umugaba mukuru w’ingabo z’igihugu, Munyantwari Alphonse, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ‘FERWAFA’, Umuyobozi w’ikipe ya Apr fc, afande ,Richard Karasira, ndetse n’abandi batandukanye barimo n’umutoza w’ikipe y’igihugu amavubi, Frank spittler.

Uyu mukino watangiye ku isaha ya saa kumi n’ebyiri zuzuye z’ i Kigali , imbere y’abafana barenga ,30,000, bari bari muri stade amahoro. Uyu mukino watangiye amakipe yombi yigana, nta buryo buhambaye bwa bonetse cyane mu gice cya mbere, gusa hagiye haboneka uburyo butandukanye, nk’uburyo pyramide yabonye k’umunota wa 15‘ ku mupira umuzamu w’ikipe ya Apr fc Pavelh, atari afashe ngo awukomeza, Fiston Mayele, wa pyramide yasubyamo bikanga.

Apr fc yakomeje gushaka igitego nibwo k’umunota wa 21‘ nibwo,Ruboneka Bosco, yarekuye ishoti rikomeye cyane ari inyuma gato y’urubuga rw’amahina, ariko umuzamu w’ikipe ya Pyramide awukuramo. Igice cya mbere cyaje kurangira ari ubusa ku busa (0-0), kumpande zombi.

Bagarutse mu gice cya kabiri, Apr fc yatangiranye imbaraga nyinshi ubona ko ishaka igitego, nibwo ku ishoti rikomeye ryatewe na Lamine Bah, riturutse ku ruhande rw’iburyo, Mohamed Chibih, yananirwaga kuwugarura, y’itsinda igitego, Apr Fc iba ibonye igitego cya mbere ku munota wa 50‘ , hakiri kare. Apr fc yakomeje kurusha ikipe ya Pyramide kuburyo bugaragarira buri wese, gusa umutoza wa Pyramide wari washyushye mu mutwe, yagerageje gusimbuza ashyiramo abakinnyi batandukanye, bagomba gufasha rutahizamu wayo, Fiston Mayele, kubona imipira dore ko yari yayibuze.

Ku munota wa 83’, ku mupira wari uturutse muri koroneri, abadefanseri (Defenders) b’a Apr Fc bananirwa gufunga rutahizamu wa Pyramide, Fiston Mayele, birangira azamutse aterekaho umutwe, ikipe ya Pyramide iba yishyuye igitego yari yatsinzwe. Apr fc yakomeje kureba ko yaterekamo ikindi gitego, gusa abakinnyi ba Pyramide bayibera ibamba, umukino urangira ari igitego kimwe kuri kimwe (1-1).

Umukino wo kwishyura ukaba uzabera i cairo, ku wa gatandatu tariki ya 21 nzeri. Ese iyi Apr Fc izabasha kwikamata, ibashe gusezerera ikipe ya Pyramide iwayo? Cyangwa izongera irye umuba w’ibitego nkibyo yari yariye umwaka ushize? Reka tubitegereze, gusa byose birashoka mu mupira w’amaguru.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!