Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUREZIIbyo kwitwaza n'ibigenewe abarimu bazitabira amahugurwa

Ibyo kwitwaza n’ibigenewe abarimu bazitabira amahugurwa

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanije n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) yateguye amahugurwa agenewe abarimu bigisha amateka bo mu mashuri yisumbuye yo mu Rwanda, biteganyijwe ko azabera mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba giherereye mu Karere ka Burera.

Aya mahugurwa azitabirwa n’abarimu 2949 bazayazamo mu byiciro bitandatu (6), agamije kongerera ubumenyi abarimu bigisha amateka mu gutegura no kwigisha isomo ry’amateka, cyane cyane kwigisha amateka ya jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, biteganyijwe ko azatangira taliki 16 Nzeri akazageza taliki 14 Ukwakira 2024.

Abarimu bazahugurwa bazajya bahurira ku Biro by’Akarere bakoreramo, imodoka zizajya zihabakura, zikabageza ku Kigo cy’Ubutore cya Nkumba ku italiki yagenwe bitarenze saa saba z’amanywa, bakihagera bazajya basangira ifunguro rya saa sita. Imodoka zabajyanye kandi ni nazo zizabagarura ku Biro by’Akarere zabakuyemo.

Abarimu bazitabira aya mahugurwa bazagenerwa ibirimo; aho kurara, serivisi z’ubuvuzi ku babukeneye, amafunguro (mu gitondo, saa sita na nimugoroba), imyambaro ibaranga nk’abahuguriwe mu Kigo cy’Ubutore cya Nkumba (Uniforme). Abahugurwa basabwe kwitwaza inkweto bakoresha siporo, bazahabwa kandi itike ibageza aho bazafatira imodoka n’indi izabasubiza mu rugo.

Buri mwarimu uzahugurwa asabwe kuzitwaza Indangamuntu/Pasiporo n’ikarita y’ubwishingizi bwo kwivuza.

Ibindi bikoresho bazitwaza birimo; umwambaro wa siporo (1), inkweto za siporo (1), umwambaro usanzwe bazaza/bazataha bambaye (1), igitambaro cy’amazi (1), kamambiri (1), igisokozo (1), uburoso bw’amenyo (1), umuti w’amenyo (1), amavuto yo kwisiga (1), ibikoresho by’isuku by’abagore (sanitary pads 1), umwambaro wo kwifubika (1), isabune yo gukaraba (1), ivarisi cyangwa igikapu atwaramo ibikoresho bye (1) n’icupa ryo kunywesha amazi (1).

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!