Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUU Rwanda rugiye gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z'imirenge sacco.

U Rwanda rugiye gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’imirenge sacco.

U Rwanda rugiye gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’imirenge sacco, izahabwa izina rya “cooperative bank” mu rwego rwo gukomeza kwegereza abaturage serivisi z’imari.

Abakurikiranira hafi iby’imari bavuga ko iyi banki izafasha urwego rw’ubuhinzi kubona inguzanyo kurusha uko byari bisanzwe. Uyu mushinga wo gushyiraho banki ihuriza hamwe koperative z’imirenge sacco, uri gukorwaho aho kugeza ubu hashyirwamo ikoranabuhanga rizifashishwa kuzihuriza hamwe ku rwego rw’akarere no ku rwego rw’igihugu.

Biteganyijwe ko iyi banki ihuriza hamwe koperative z’imirenge sacco ariyo, “cooperative bank” izafungura imiryango bitarenze imyaka itanu iri imbere nkuko byemejwe na minisitiri w’intebe ,Dr. Edouard NGIRENTE, mu nteko ishingamategeko.



Abashinzwe amakoperative mu Rwanda bacyumva iyi nkuru bavuga ko ari inkuru y’abashimishije kuko itanga icyizere ku iterambere ry’abanyamuryango b’amakoperative y’ubuhinzi, nkuko bisobanurwa na ,Dr. Patrice MUGENZI, umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe amakoperative mu Rwanda.

,Dr. Patrice MUGENZI, yagize ati ” Twe tubona yuko, igisubizo turi kukibonera muri ‘cooperative Bank’ nubwo tuzakomeza gukorana n’izindi banki, ariko iyo banki izaba ar’igisubizo ku banyamuryango bacu.

Urwego ruhurizahamwe ibigo by’imari bito n’ibiciriritse hano mu Rwanda ‘AMIR‘, ruvuga ko kuba hagiye kujyaho banki ihuriza hamwe koperative y’imirenge sacco, bizafasha ubukungu bw’igihugu kwihuta cyane cyane abakora mu rwego rw’ubuhinzi ko bagiye kubyungukiramo.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!