Home AMAKURU Rwanda Air yabaye ihagaritse ingendo zayo muri Kenya
AMAKURU

Rwanda Air yabaye ihagaritse ingendo zayo muri Kenya

Sosiyeti ikora ubwikorezi bwo mu kirere, Rwanda Air, yatangaje ko guhera kuri uyu wa Gatatu taliki 11 Nzeri 2024, ibaye ihagaritse ingendo zayo muri Kenya, kubera imyigaragambyo iri gukorwa n’abakozi ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Jomo Kenyatta.

Rwanda Air yabitangaje ibinyujije ku rukuta rwayo rwa X, iboneraho no kwisegura ku bagenzi bagizweho ingaruka n’iri subikwa ry’ingendo.

Abakozi amagana b’iki kibuga, bazindutse bigaragambya bamagana ko Leta yakodesha iki kibuga kompanyi yo mu buhinde yitwa Adani Group.

Kenya Airways nayo yatangaje ko kubera imyigaragambyo iri ku kibuga cy’indege habayeho gukererwa no guhagarika ingendo zimwe zayo zari ziteganijwe ku bagenzi bahagera n’abahava.

Indege nyinshi zasubitse ingendo, kuko abakozi bakira abagenzi mu bice binyuranye by’iki kibuga, bahagaritse gukora kuva saa tatu z’ijoro ryakeye.

Ihuriro ry’abakora ku kibuga cy’indege, batangaje ko bazakomeza kwigaragambya, kubera ko Leta ya Kenya yanze gutangaza amasezerano yose agize ibyo gukodesha iki kibuga cy’indege Adani Group.

Ni mu gihe Perezida wa Kenya, William Ruto, yatangaje ko itagiye kugurisha iki kibuga, ahubwo igiye gukodesha iki kibuga kompanyi ya Adani Group kugira ngo bagiteze imbere.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!