Sunday, November 24, 2024
spot_img

Latest Posts

RIB yataye muri yombi Pasiteri Ntambara Felix


Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwataye muri yombi Pasiteri Ntambara Felix wabaye Umuyobozi wa ‘Asaph Music International’ yo muri ‘Zion Temple’ akurikiranyweho icyaha cyo kwaka icyo utari bwishyure n’icyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Bivugwa ko ibi byaha Pasiteri Ntambara akekwaho bishingiye ku kuba yaragiye kuba muri Hoteli iminsi 25 ariko ntiyishyure. Ndetse ngo n’umugore we akurikiranyweho ibi byaha gusa we ntabwo afunze.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko Pasiteri Ntambara yatawe muri yombi ku wa 03 Nzeri 2024, ni mu gihe umugore we Ineza Joella akurikiranyweho adafunze.

Ati: “Nibyo koko Ntambara Felix arafunze naho umugore we ari gukurikiranwa adafunze. Bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya no kwaka icyo utari bwishyure.”

Umuvugizi wa RIB akomeza avuga ko atasobanura uburyo bakoze ibi byaha bashinjwa kuko ngo bikiri mu iperereza.

Igihe dukesha iyi nkuru yamenye amakuru ko ku wa 05 Kanama 2024, Pasiteri Ntambara n’umugore we bagiye kuri Hoteli ikorera mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo, bafatayo icyumba cyo kuraramo bamaramo iminsi irenga 25.

Muri iyo minsi ngo bakoreshaga na ‘Restaurant’, ni uko mu gushaka kuhava bashatse kugenda batishyuye nibwo nyiri Hoteli atanze ikirego barafatwa, umugore avuga ko agiye gushakisha amafaranga, umugabo atabwa muri yombi. Hoteli yabishyuzaga arenga miliyoni 4.5 RWF.

Hari uwatanze amakuru avuga ko Ntambara n’umugore we hari n’abandi bacuruzi batse ibintu bitandukanye birimo imyambaro n’amavuta bifite agaciro k’arenga ibihumbi 800 RWF ntibabishyura, ubu bakaba basabwa kwishyura asaga miliyoni 6 RWF yose hamwe.

Umwe mu bishyuza uyu muryango yagize ati: “Njye nabonaga ari umukire, imyenda namuhaye nabonaga atananirwa kuyishyura, gusa natunguwe. Ubwo twamureze kuri RIB ubwo wenda azatwishyura.”

Mu gihe dosiye y’ukekwa ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha, kuri ubu afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Remera.

Kwaka ikitari bwishyurwe ni icyaha gihanishwa igifungo kiva ku minsi 15 ariko kitarenze amezi abiri n’ihazabu y’ibihumbi 100 RWF ariko itarenze ibihumbi 200 RWF n’imirimo y’inyungu rusange mu gihe kitarenze iminsi 15 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya byo uwo bihamye ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3 RWF ariko itarenze miliyoni 5 RWF.

Pasiteri Ntambara Felix wamenyekanye muri Zion Temple
Umugore wa Pasiteri Ntambara akurikiranywe adafunze

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU