Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

NESA isobanuye impamvu isubiza abasabye guhindurirwa ibigo nyuma y’itangira

Nyuma y’uko amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza amashuri abanza n’icyiciro cya mbere cy’amashuri yisumbuye, ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’Ubugenzuzi bw’amashuri, NESA, cyatangaje ko ababyeyi bajuriye bazasubizwa ku italiki 13 Nzeri 2024 bikurura impaka.

NESA yaje gusobanura impamvu ica izo mpaka, mu butumwa iki kigo cyashubije umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu Oswakim, bisunze X, bakomoje ko mbere y’itangira ry’amashuri nta myanya iba iri mu bigo bityo barindira abayobozi b’ibigo by’amashuri bakabagaragariza imyanya iri mu bigo byabo ikabona gutangwa.

Bagize bati: “Mwaramutse neza, abasabye guhindurirwa ibigo bazatangira gusubizwa taliki 13 Nzeri 2024. Ubu nta myanya iba iri mu mashuri. Dutegereza ko abanyeshuri batangira, abayobozi b’amashuri bakaduha raporo y’imyanya bafite, bityo akaba ariyo duha abasabye guhindurirwa ibigo. Murakoze.”

Ibi byatanze umucyo ku banyeshuri n’ababyeyi bumvaga ko gusubizwa ku bujurire baba batanze nyuma y’uko abandi batangiye bifatwa nko kudindira no gukererwa amasomo.

Biteganyijwe ko umwaka w’amashuri 2024-2025, uzatangira ejo ku wa Mbere taliki 09 Nzeri 2024, ni mu gihe abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye kujya ku ishuri ku wa Gatanu taliki 06 Nzeri.

Abasabye guhindurirwa ibigo n’amashami baracyategereje

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!