Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeUBUREZIKirehe: Ibyumba by'amashuri 11 byasambuwe n'umuyaga

Kirehe: Ibyumba by’amashuri 11 byasambuwe n’umuyaga

Imvura ivanze n’umuyaga yaguye ku gicamunsi cyo ku wa Gatandatu taliki 07 Nzeri 2024, yasambuye ibyumba by’amashuri 11 byo ku ishuri rya GS Migongo riherereye Karere ka Kirehe mu Murenge wa Nyarubuye ho mu Kagari ka Nyarutunga.

Umuyobozi Wungirije ushinzwe Iterambere n’Ubukungu mu Karere ka Kirehe, Nzirabatinya Modeste, yatangaje ko ubu batangiye ibikorwa byo kureba uko basana ibyumba byavuyeho ibisenge kugira ngo bitazakoma mu nkokora imyigire y’abana ndetse anizeza ko ku wa Mbere taliki 09 Nzeri 2024, abana bazatangira ishuri nk’ibisanzwe.

Yagize ati: “Ubu niho turi turimo gushaka uko ibisenge byavuyeho byasubizwaho gusa n’ubwo byagera ku wa Mbere tutarasoza abana baziga nk’ibisanzwe bamwe bazajya biga igitondo abandi ikigoroba.”

Umuyobozi akomeza avuga ko bari gukora ibishoboka byose vuba kugira ngo imirimo yo gusana irangire vuba.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!