Tuesday, September 17, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGatsibo - Muhura: Umugabo yatemwe na mugenzi we bimuviramo urupfu

Gatsibo – Muhura: Umugabo yatemwe na mugenzi we bimuviramo urupfu

Umuturage witwa Ntirenganya Emmanuel wo mu Karere ka Gatsibo yatemwe na mugenzi we bagiranye amakimbirane ahita yitaba Imana.

Ibi byabaye ku mugoroba wo ku wa Gatandatu taliki 07 Nzeri 2024, bibera mu Murenge wa Muhura, Akagari ka Taba ho mu Mudugudu wa Mayora.

Nyakwigendera Ntirenganya nyuma yo gutemwa n’umutaranyi we wari umupagasi we uzwi ku izina rya Gerald, yahise yihutanwa ku Kigo Nderabuzima cya Muhura, ariko bamugezayo yamaze gupfa.

Bamwe mu bo mu muryango wa nyakwigendera babwiye itangazamakuru ko Ntirenganya yari yaravuye ku mugore we mukuru (uw’isezerano) akajya kuba aho ku inshoreke ari naho yatemewe.

Umugore w’isezerano wa nyakwigendera witwa Kubwimana Claudine ashimangira ibi agira ati: “Uyu mugabo twari dufitanye abana bane umukuru afite imyaka 21 y’amavuko. Gusa yari yaradutaye ajya kwinjira undi mugore kugeza ubwo muri aya masaha y’ijoro ari bwo numvise inkuru y’akababaro ko apfuye. Bampamagaye ngiye kuryama mpita nza hano nsanga amaze gushiramo umwuka.”

Inzego z’umutekano zikorera muri uyu Murenge zari ziri aho aya mahano yabereye, zatangiye gukora iperereza, zivuga ko abakekwaho gukora aya mahano batorotse baka bakiri gushakishwa.

Ati: “Turacyari mu ipererereza ariko amakuru y’ibanze aragaragaza ko amakimbirane yaturutse ku businzi, kuko bose bari banyoye hanyuma uyu bamuviraho inda imwe baramukubita bimuviramo gupfa.”

Ni mu gihe ku ruhande rw’abavandimwe ba nyakwigendera hari abavuga ko ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Muhura bwabasabye gutwara umurambo mu rugo, kandi bo bifuzaga ko wajyanwa mu bitaro ugakorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa.

Uwitwa Rudabali Damien yagize ati: “Ikigo nderabuzima kiratwirukanana umurambo ngo nta buruhukiro bafite ariko natwe tukabona kumutwara bivuze kujya kuwushyingura kandi yakabaye akorerwa isuzuma hakazemezwa iby’uru rupfu rwe.”

Abo baturage basabaga ko bahabwa imbangukiragutabara ikabafasha kugeza umurambo wa nyakwigendera ku Bitaro bya Kiziguro ugasuzumwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!