Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umushoferi n’umukigingi we batawe muri yombi bakekwaho kwica umuntu

Ku wa Kane taliki 05 Nzeri 2024, Polisi yo muri Tanzania yataye muri yombi umushoferi witwa Gasper Roman w’imyaka 25 y’amavuko n’umukigingi we w’umunyarwanda witwa Fabrice Jema, bakekwaho gukubita umushoferi icyuma mu mutwe, agahita yitaba Imana.

Ahmed Makarani, uyobora Polisi mu Ntara ya Manyara, yabwiye itangazamakuru ko intandaro y’uru rupfu, ari amakimbirane Gasper yagiranye na mugenzi we wundi w’umushoferi.

Ahmed Makarani yagize ati: “Iperereza ry’ibanze ryerekana ko nyakwigendera witwaga Idd Seleman yashatse kubisikana (kudepansa) na Gasper Roman, Seleman akoza imodoka ye ku modoka ya Gasper.”

Ahmed Makarani akomeza avuga ko “Gasper yahise ahagarika imodoka ye, yegera mugenzi we batangira gutongana, nibwo Gasper yahise afata icyuma igikubita Seleman mu mutwe ahita yitaba Imana.”

Uyu muyobozi wa Polisi akomeza avuga ko Gasper n’umukigingi we bahise batabwa muri yombi kugira ngo bakorweho iperereza.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!