Monday, September 16, 2024
spot_img
HomeUBUREZIUbutumwa bwihutirwa ku babyeyi n'abanyeshuri

Ubutumwa bwihutirwa ku babyeyi n’abanyeshuri

Mu gihe abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye kugana ku bigo bigaho, guhera kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Nzeri 2024, Umujyi wa Kigali wibukije ababyeyi ko bagomba kugeza abana babo kuri sitade hakiri kare.

Umujyi wa Kigali uvuga ko hakurikijwe ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), abanyeshuri biga bacumbikirwa batangiye gusubira ku ishuri guhera tariki ya 6 kugeza ku ya 9 Nzeri 2024.

Umujyi wa Kigali uributsa ibi bikurikira:

1. Abanyeshuri bagana mu ntara bahagurukira kuri Kigali Pelé Stadium

2. Ababyeyi barasabwa kohereza abana babo bakurikije ingengabihe yatanzwe na NESA kandi bakagera kuri sitade hakiri kare kubera ko nta munyeshuri wakirwa kuri sitade nyuma ya saa cyenda z’amanywa.

3. Ugize ikibazo kuri sitade wakwegara abakozi b’Umujyi wa Kigali, aba NESA cyangwa abakorera ubushake bahari bakagufasha.

Turabifuriza urugendo ruhire n’amasomo meza!

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!