Home AMAKURU Nyagatare: Yafatiwe mu cyuho arimo agerageza guha ruswa y’arenga ibihumbi 100 abapolisi
AMAKURU

Nyagatare: Yafatiwe mu cyuho arimo agerageza guha ruswa y’arenga ibihumbi 100 abapolisi

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Nyagatare, yahafatiye umugore wageragezaga guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101 RWF kugira ngo ahishirwe nyuma yo gufatirwa mu bucuruzi bw’ibitemewe birimo ikiyobyabwenge cya Kanyanga n’amasashe.

Uyu mugore yafatanywe n’abasore babiri bari abakozi be, bari binjije mu gihugu amasashe 160,000 nayo yafashwe na litiro 15 za Kanyanga zasanzwe mu rugo aho atuye.

Aba bafashwe mu gihe cya saa mbili za mugitondo cyo ku wa Kabiri taliki 03 Nzeri 2024, bafatirwa mu Karere ka Nyagatare, Umurenge wa Rwempasha mu Kagari ka Bishenyi.

SP Hamdun Twizeyimana, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Iburasirazuba yavuze ko abo basore ari bo bafashwe mbere, uriya mugore afatwa nyuma agerageza gutanga ruswa ngo abagomborane n’ibyo bafatanywe.

Yagize ati: “Polisi yari ifite amakuru ko hari abantu bazwi ku izina ry’Abafutuzi banyura muri kariya gace bazanye ibicuruzwa bitemewe gucururizwa mu Rwanda babikuye mu gihugu cya Uganda, niko kujya kuhategera, hafatirwa babiri bari bafite amasashe ibihumbi 160,000.”

Yunzemo ati: “Bakimara gufatwa bavuze ko ayo masashe bayatumwe n’uriya mugore kandi ko basanzwe bayamuzanira. Bahise bajya iwe bahasatse niko kumusangana litiro 15 za kanyanga, ari nabwo yashatse guha abapolisi ruswa y’ibihumbi 101 RWF ngo bamureke banarekure abo basore.”

Uriya mugore yiyemereye ko ayo masashe ari aye, ko bari basanzwe bayamuzanira akajya kuyagurisha mu Karere ka Kirehe.

SP Twizeyimana yaboneyeho gusaba abakishora mu bucuruzi bwa magendu n’abacururiza mu gihugu ibicuruzwa bitemewe kuhacururizwa, ko bakwiye kubicikaho kuko inzira zose n’amayeri bakoresha mu kubyinjiza byamaze gutahurwa.

Yanibukije abafatirwa mu byaha nk’ibyo ko bakwiye kwirinda guha abapolisi ruswa, kuko baba bari kwiyongerera ibyaha n’ubukana bw’ihano.

Abafashwe bose uko ari batatu bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rwempasha mu gihe dosiye yabo ikiri gutunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

SP Twizeyimana yaboneyeho no gushimira abaturage bihutiye gutangira amakuru ku gihe, asaba n’abandi kuzirikana ko ibyaha nka biriya byangiza umuryango Nyarwanda, anabasaba ko buri wese yaba ijisho rya mugenzi we.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Joseph Kabila yatangaje ko agiye kugaruka muri Congo benshi bakeka ko aje kwiyunga kuri M23

Uwahoze ari Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Joseph Kabila Kabange,...

AMAKURU

Carl Wilkens wari mu Rwanda mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamya

Ubwo habaga igikorwa Mpuzamahanga ngaruka mwaka aho Isi yose yibuka Jenoside yakorewe...

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

Don`t copy text!