Saturday, September 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Imikono y’abarangiza amashuri abanza irinubirwa n’ababakosora mu bizamini bya Leta

Abarimu bakosora ibizamini bya Leta bavuga ko babangamiwe n’imyandikire y’abanyeshuri barangiza amashuri abanza bandika nabi, ku buryo zimwe mu nyuguti ziba zisa izindi zireshya, rimwe na rimwe ukosora akagorwa no gusobanukirwa n’ibyo umunyesheri aba yanditse.

Abakosora bifuza ko hasubizwaho uburyo bwakoreshwaga mbere bwo kwiga kwandika inyuguti hifashishijwe imbaho cyangwa amakayi y’imirongo kugira ngo umunyeshuri abashe kwandika neza ku buryo ibyo yanditse bitanga ubusobanuro.

Iki cyifuzo bagitanze mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka w’amashuri 2024-2025 utangire, abakosora bakifuza ko hashyirwa imbaraga mu guhindura imyigishirize y’imyandikire y’inyuguti kuko byafasha abana kuzamuka bazi kwandika neza.

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu aherutse kugaragarizwa n’umwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri yisumbuye wari witabiriye igikorwa cyo gukosora ibizamini by’Ikinyarwanda ko mu gihe cy’ikosora bahuye n’imbogamizi ikomeye yo kuba hari abanyeshuri barangije amashuri abanza, batazi kwandika ngo batandukanye inyuguti ndende n’into kandi imyandikire iba ifite aho ihurira n’igisubizo.

Agira ati: “Urebye imyandikire twahuye nayo, ugasanga n, d, l, m, n, y z n’izindi nyuguti zirareshya kuko umwana yigiye mu ikayi y’utuzu, icyo gihe ntumenya icyo yanditse turifuza ko byasubira nk’uko byahoze hagashyirwaho amabwiriza amwe y’uko umunyeshuri wo mu myaka ya mbere y’amashuri abanza yiga kwandika mu ikayi y’uturongo, twazaba tumufashije rwose.”

Undi mwarimu na we yagize ati: “Urumva ko iyo umwarimu ukosora atabasha gutandukanya inyuguti atamenya icyo umwana yashakaga kwandika icyo gihe akaba abuze amanota kubera imyandikire, habeho uburyo buvuguruye bwo kwigisha inyuguti mu mashuri y’abana mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu nibwo azazamuka azi kwandika neza.”

Haracyekwa abarimu batize uburezi mu myandikire idahwitse y’abana.

Abayobozi b’ibigo by’amashuri basaba ko gahunda yo kwigisha kwandika inyuguti yahera mu barimu biga uburezi, kugira ngo aho bari bahagarariye abandi bajye bibutsa n’abatarize uburezi ko ari ngombwa kwita ku myandikire kuko bishoboka ko n’abo batize uburezi baba bagira uruhare mu myandikire idahwitse y’abana.

Abo bayobozi b’ibigo by’amashuri bakomeza basaba ko ibigo byigisha uburezi byakorerwa ubugenzuzi niba koko abarangizamo nabo bazi kwandika neza, hagakurikiraho guha amahugurwa abatarize uburezi basigaye binjizwamo.

Umwe yagize ati: “Niba utarize uburezi ni ukuvuga ko udasobanukiwe n’uko umwana akwiye gukura yandika neza, kuko nawe hari igihe waba warazamutse utazi kwandika neza urumva ko ntawatanga icyo adafite.”

Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yavuze ko muri rusange uburezi bw’umwana wiga mu mwaka wa mbere kugeza mu wa gatatu bukwiye kwitabwaho kuko ariho bupfira, kuko iyo umunyeshuri azamutse atazi kwandika arabikurana, kandi ntiyamenya ubwenge atazi kwandika ndetse ntiyamenya no gusoma atazi kwandika.

Minisitiri Twagirayezu yaboneyeho no gusaba abayobozi b’ibigo by’amashuri nk’abahagarariye uburezi kuba intangarugero mu gufasha abarimu kunoza imyigishirize y’uririmi rw’Ikinyarwanda, kuko ari rwo abana baheraho bamenya izindi ndimi.

Ati: “Mbere na mbere ni mwe ibyo byose bireba niba hakiboneka amakosa ni mwe mukwiye kuyakosora, naho ibyo gushaka uburyo rusange bwo kwigishamo imyandikire ni byo tuzakomeza kuganiraho.”

Kugira ngo abana bazabashe kumenya izindi ndimi z’amahanga, Minisiteri y’Uburezi iteganya ko nibura umunyeshuri wo mu mashuri abanza kuva mu wa mbere kugeza mu wa gatatu akwiye kuba yiga mu rurimi rw’Ikinyarwanda.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!