Abanyeshuri cyangwa ababyeyi bashaka guhindurirwa ibigo n’amashami (Sections) bahawe na NESA bamenyeshejwe ko bashobora kubyikorera bakoresheje telefone cyangwa mudasobwa, batiriwe bajya ku karere.
Hashyizweho link yakifashishwa mu guhindura ikigo cyangwa ishami (section) ku badashoboye kubyikorera bakegera aba Agent ba Irembo cyangwa n’undi muntu wese ufite mudasobwa cyangwa telefone zigezweho za smart phones akabafasha.
Icyitonderwa:
1. Abahawe ikigo biga bataha (day school) ntibakore ubujurire (appeal) ahubwo bajya ku ishuri bifuza ribegereye Diregiteri waryo akabafasha.
2. Uwahawe ikigo biga bataha (day school) ntabwo yemerewe gusaba ikigo biga bacumbikirwa (boarding school).
3. Uwahawe ikigo biga bacumbikirwa (boarding school) yemerewe gusaba ikigo biga bataha (day school).
4. Mu gihe cyo kuzuza iyo link wibuka gusoma neza amakuru asabwa.
5. Iyo usabye irindi shuri uhita utakaza iryo wahawe rigahabwa abarishaka.
6. Impamvu umubyeyi yahisemo niyo ishingirwaho umunyesheri ahabwa ahandi. (Bivuze ko ushobora kutabona aho wasabye kubera imyanya yuzuye ariko ugashakirwa ahandi hagendewe kuri ya mpamvu wahisemo muriyo link).
https://www.sdms.gov.rw/sas-ui/public/examAppealHome.zul
7. Abakoze appeal bazatangira gusubizwa ku wa 13 Nzeri uyu mwaka.
Murakoze.
Ufite ikibazo yasobanuza kuri izi numero z’ umukozi wa NESA: Leon: 0788413385