Home International RDC: Minisitiri w’Umutekano Shaban yatangaje umubare w’imfungwa ziciwe muri Gereza ya Makala
International

RDC: Minisitiri w’Umutekano Shaban yatangaje umubare w’imfungwa ziciwe muri Gereza ya Makala

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yatangaje ko imfungwa 129 arizo zishwe, ubwo zageragezaga gucika Gereza nkuru ya Makala iherereye mu Murwa Mukuru i Kinshasa.

Minisitiri w’Umutekano w’Imbere mu gihugu muri RD Congo, Jaquemain Shaban, yatangaje ko ubwo ku wa Mbere taliki 02 Nzeri 2024 imfungwa zo muri iyo gereza zashakaga kuyitoroka, 24 zishwe zirashwe azindi zirenga 100 zicwa n’umuvundo.

Minisitiri Shaban akomeza avuga ko hari n’imfungwa z’abagore zafashwe ku ngufu n’ubwo atigeze atangaza umubare wazo.

Yakomeje atangaza ko kandi hari imfungwa 59 zakomeretse kuri ubu ziri kwitabwaho n’abaganga anavuga ko hari inyubako za gereza zatwitswe.

Minisitiri Wungirije w’Ubutabera, Samuel Bemba, ku wa Mbere yari yatangaje ko hapfuye imfungwa 2 gusa, ibyo byatumye Abanyekongo bamutera imijugujugu bamushinja kuba umubeshyi.

Gereza ya Makala niyo nini muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iherereye mu Murwa Mukuru i Kinshasa.

Iyo gereza ifite ubushobozi bwo kwakira imfungwa 1,500 gusa, ariko ifungiyemo imfungwa zibarirwa mu bihumbi 15,000, zirimo abapolisi n’abasirikare ibihumbi 4,000.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!