Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIMYIDAGADURODr Murangira yatangaje ko Yago yahunze igihugu yari agikurikiranweho ibyaha biremereye

Dr Murangira yatangaje ko Yago yahunze igihugu yari agikurikiranweho ibyaha biremereye

Dr. Murangira B Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) yatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wamenyekanye nka Yago Pon Dat, yahunze kandi yakurikiranwagaho ibyaha biremereye.

Yago aherutse gutangaza ko ahunze u Rwanda, asobanura ko yabitewe n’abantu bashatse kumwica, ni mu gihe yari amaze iminsi ahanganye na bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Yagize ati: “Rwanda nkunda, nguhunze ntakwanga ahubwo mpunze agatsiko k’abashatse kunyica mu myaka ine ishize, naratatse ariko nta muntu n’umwe wanyumvishe.”

Ku wa Gatandatu taliki 31 Kanama uyu mwaka, Yago yashyize ku muyoboro we wa YouTube amashusho ataravuzweho rumwe, yumvikanamo urutonde rw’abantu bafitanye amakimbirane barimo abahanzi, abanyamakuru n’ibindi byamamare.

Kuri uyu wa Gatatu taliki 03 Nzeri 2024, mu kiganiro cyatambutse ku muyoboro wa Primo Media Rwanda, Dr Murangira yatangaje ko ubwo Yago yahungaga, Urwego rw’Ubugenzacyaha rwari rwaratangiye kumukurikiranaho ibyaha biremereye birimo kubiba amacakubiri n’ivanguramoko.

Dr Murangira yagize ati: “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Akomeza agira ati: “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”

Umuvugizi wa RIB yibukije abantu ko nka “Yago” bakorera ibyaha hanze ko ukuboko k’Ubutabera ntaho kutagera, abagira inama yo kwirinda guhindura imbuga nkoranyambaga umuyoboro wo kubiba urwango n’amacakubiri, ahubwo bagakorera mu nzira nziza.

Yago akenshi na kenshi yagiye avuga ko hari agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga bamurwanya. Dr Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!