Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUJaguar yerekezaga i Kigali yakoze impanuka igwamo abantu umunani

Jaguar yerekezaga i Kigali yakoze impanuka igwamo abantu umunani

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 01 Nzeri 2024, Imodoka ya Bus ya Jaguar yari iturutse i Kampala yerekeza i Kigali yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda.

Iyo Jaguar yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Burasirazuba bwa Uganda mu Karere ka Kalungu ahitwa Kabaale igongana na Fuso nayo ifite ibirango bya Uganda.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba ku isaha ya saa munani z’ijoro, iyo Jaguar yibaranguye abantu umunani bari bayirimo bahita bitaba Imana.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abandi bagenzi 40 bari muri iyi Jaguar bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka.

Polisi ikomeza ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi gusa inakeka ko yaba yatewe n’ibihu byinshi bikunze kuba muri kariya gace ka Kabaale.

N’ubwo hataramenyekana imyirondoro y’abaguye muri iyi mpanuka, biravugwa ko umubare munini w’abagenzi bari bayirimo ari Abanyarwanda.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!