Home AMAKURU Jaguar yerekezaga i Kigali yakoze impanuka igwamo abantu umunani
AMAKURU

Jaguar yerekezaga i Kigali yakoze impanuka igwamo abantu umunani

Mu masaha yo mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru taliki 01 Nzeri 2024, Imodoka ya Bus ya Jaguar yari iturutse i Kampala yerekeza i Kigali yakoreye impanuka mu gihugu cya Uganda.

Iyo Jaguar yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Burasirazuba bwa Uganda mu Karere ka Kalungu ahitwa Kabaale igongana na Fuso nayo ifite ibirango bya Uganda.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka ikimara kuba ku isaha ya saa munani z’ijoro, iyo Jaguar yibaranguye abantu umunani bari bayirimo bahita bitaba Imana.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abandi bagenzi 40 bari muri iyi Jaguar bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka.

Polisi ikomeza ivuga ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi gusa inakeka ko yaba yatewe n’ibihu byinshi bikunze kuba muri kariya gace ka Kabaale.

N’ubwo hataramenyekana imyirondoro y’abaguye muri iyi mpanuka, biravugwa ko umubare munini w’abagenzi bari bayirimo ari Abanyarwanda.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!