Thursday, November 14, 2024
spot_img

Latest Posts

Kirehe: Impunzi y’Umurundi yasanzwe mu cyumba yabagamo yarapfuye

Mu Karere ka Kirehe inzego z’ubuyobozi na Polisi zatabajwe zibwirwa ko impunzi y’Umurundi yitwa Ndayishimiye Lazare yasanzwe mu cyumba yabagamo yaramaze gupfa.

Umurambo w’iyi mpunzi yabaga mu nkambi ya Mahama kuva mu 2015 yari ifite imyaka 25 y’amavuko. Umurambo wa nyakwigendera wabonwe nyuma y’uko bagenzi be babaga hafi y’aho arara bumvise umunuko udasanzwe.

Umwe muri bo yagize ati: “Abapolisi basanze telefone ze ebyiri mu cyumba cy’umwe mu baturanyi be. Hari itsinda ry’insoresore zabaga mu cyumba kiri hafi y’icye zarahunze ntituzi igihe zagendeye. Ibintu byose byabaga mu cyumba cye birimo; icupa rya gaze, igare, imyenda n’ibindi byaribwe.”

Iperereza ry’ibanze ryagaragaje ko nyakwigendera yaba yarishwe anizwe.

Umwe mu bayobora impunzi z’i Mahama yatangaje ko izo nsoresore zahunze zisanzwe zizwi, ndetse ko ibintu byibwe Ndayishimiye byasanzwe aho zabaga.

Uyu muyobozi akomeza avuga ko urupfu rwa nyakwigendera rwari rwarateguwe, kuko umurambo we wabonetse waratwitswe ndetse uziritse amaboko mbere y’uko abamwishe bamuhambirira mu mufuka.

Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kirehe kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU