Wednesday, December 25, 2024
spot_img

Latest Posts

UPDATES: Perezida Kagame yirukanye Maj. General (Rtd) Martin Nzaramba na Col Uwimana mu ngabo

Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasohoye itangazo rivuga ko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yirukanye mu ngabo z’u Rwanda (Rtd) Maj. Gen Martin Nzaramba na Col. Dr Etienne Uwimana.

Iryo tangazo rya RDF ntirisobanura impamvu abo basirikare bo ku rwego rwo hejuru birukanywe mu ngabo z’u Rwanda.

RDF ivuga ko Perezida Paul Kagame yirukanye mu ngabo z’u Rwanda abandi basirikare bo ku rwego rwo Ofisiye na ba Ofisiye bato 19.

Perezida Paul Kagame ndetse yirukanye anategeka ihagarika rya kontaro ku basirikare 195 bo mu yandi mapeti.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 30 Kanama 2024, nibwo iri tangazo ryirukana abarimo ba General 12 ryasohotse.

(Rtd) Maj. Gen Martin Nzaramba uri mu bagize uruhare mu rugamba rwo kubohora igihugu, yavutse mu 1967 avukira muri Uganda mu gace ka Mpigi, aho umuryango we wari warahungiye.

Nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu yagiye ahabwa inshingano zitandukanye zirimo no kuyobora Ikigo cy’Ishuri rya Gisirikare cya Nasho giherereye mu Karere ka Kirehe.

(Rtd) Maj. Gen Martin Nzaramba

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!