Home AMAKURU Nyamasheke: Impanuka ya Coaster yapfiriyemo umwe hakomereka abarenga 25
AMAKURU

Nyamasheke: Impanuka ya Coaster yapfiriyemo umwe hakomereka abarenga 25

Mu Karere ka Nyamasheke habereye impanuka y’imodoka ya Coaster yavaga i Karongi yerekeza i Rusizi, umushoferi n’abandi 27 yari atwaye bose barakomereka umwe apfa bagejejwe ku Bitaro bya Kibogora.

Iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Gihombo mu Kagari ka Jarama ho mu Mudugudu wa Kibirizi.

SP Emmanuel Kayigi, uvugira Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yavuze ko ubwo umushoferi yari ageze mu ikorosi ryo muri uyu mudugudu, yihutaga cyane akananirwa kuringaniza umuvuduko imodoka iribirindura irenga umuhanda.

Amakuru avuga ko iyo modoka yarenze umuhanda ikagwa mu kibanza gihari munsi y’umuhanda nko muri metero 50 irangirika cyane, ku buryo nta muntu wari uyirimo wasigaye adafite igikomere.

SP Kayigi yagize ati: “Impanuka yabaye mu masaha ya saa saba z’amanywa zo ku wa 19 Kanama 2024. Ntabwo ari feri umushoferi yabuze, ahubwo impanuka yatewe no kutaringaniza umuvuduko kwa shoferi bitewe n’aho ageze.”

Akomeza agira ati: “Dukunda kwibutsa abatwaye imodoka ko baba batwaye ubuzima bw’abantu, bagomba kugenda bitwararitse. Niba umushoferi ageze mu ikorosi agafata feri bimworoheye, akarikata neza. Ariko usanga bamwe mu bashoferi impanuka zigenda zigaragara biterwa no kwirara ngo imodoka barayimenyereye n’ikorosi bararizi bagakora impanuka nk’izo.”

Yakomeje avuga ko impanuka nk’iyi yangiza ubuzima bw’abantu bangana kuriya icyarimwe itaherukaga, aboneraho kwibutsa abashoferi kwitwararika, bagatwara imodoka mu buryo bw’ubahirije amategeko y’umuhanda, bakirinda kugenda bavuduka, ntibacomokore uturinganizamivuduko (Speed Governor) ngo ni ukugira ngo bihute, kuko gushaka kwihuta bitera ingorane nka ziriya zabaye.

Yasabye kandi abashoferi kujya bagenzura ibinyabiziga byabo ko byujuje ibyangombwa byose mbere yo kubishyira mu muhanda, bakirinda gutwara bavugira kuri telefone, basinze cyangwa bari mu bindi birangaza, bakamenya ko atari bo baba batwaye bari mu muhanda bonyine, ahubwo baba bawusangiye n’abandi.

Yaboneyeho no gusaba abagenzi ko mu gihe babonye ikitagenda neza mu muhanda, yaba ari umushoferi utameze neza, ntibakishimire ngo umushoferi arabagezeyo vuba, ahubwo bajye batanga amakuru.

Iyi mpanuka ikurikiye indi yabaye mu minsi itatu ishize, yabereye nko muri metero 600 uvuye aho iyi yabereye n’ubundi muri aka kagari, aho hagongewe umusore wavaga ku modoka yari yaparamiye.

Ubwo batabaraga abakomerekeye muri iyi mpanuka, hari umugore wabonye ibi byose biba na we wagiye muri koma, akaba yajyananywe mu Bitaro bya Kibogora n’abo bakomeretse.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

AMAKURU

Gutebya uhakana cyangwa upfobya Jenoside yakorewe Abatutsi ni icyaha – Dr. Murangira B. Thierry

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yagaragaje ko nta...

AMAKURU

Kinshasa: Abantu babarirwa mu bihumbi n’imodoka baheze ku kiraro cya N’djili

Kuva Ejo ku wa Gatandatu taliki 05 Mata 2025, abantu babarirwa mu...

AMAKURU

Ingabo za FARDC ziri kwifotoreza mu Mujyi wa Walikale zaburiwe na M23

Ihuriro Alliance Fleuve Congo, AFC, ryaburiye ingabo za Leta ya Congo, FARDC...

AMAKURU

Guverinoma y’u Rwanda itanze umucyo ku rupfu rw’Umuvugizi wayo, Alain Muku n’icyo yazize

Guverinoma y’u Rwanda yemeje ko uwari Umuvugizi wayo Wungirije, Alain Mukuralinda yitabye...

Don`t copy text!