Home International Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 barimo n’uwari umugore we yacitse Polisi
International

Kenya: Ukekwaho kwica abagore 42 barimo n’uwari umugore we yacitse Polisi

Kuri uyu wa Kabiri taliki 20 Kanama 2024, umugabo ukurikiranyweho kwica no kujugunya imirambo y’abagore benshi muri kariyeri ishaje, yatorotse kasho ya Polisi yo mu Murwa Mukuru i Nairobi muri Kenya.

Uyu mugabo witwa Collins Jumaisi yatawe muri yombi mu kwezi gushize, nyuma yo kuvumbura byibuze imirambo itandatu ipfunyitse mu mifuka ya pulasitike muri kariyeri ya Kware, kuri ubu ikoreshwa nk’ikimoteri cy’ibishingwe.

Reuters yatangaje ko Resila Onyango, uvugira Polisi yavuze ko yatorotse Sitasiyo ya Polisi ya Gigiri ari kumwe n’abenegihu 12 ba Eritrea.

Polisi ivuga ko uyu mugabo ukekwaho yemeye ko yishe abagore 42 barimo n’uwari umugore we, ariko umwunganizi we yabwiye Urukiko ko yabyemeye nyuma yo gukorerwa iyicarubozo.

Abashinjacayaha bo bahakana ko Collins Jumaisi atigeze afatwa nabi.

Loading

Leave a comment

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Articles

International

Mozambique: RDF yatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe

Ingabo z’u Rwanda ku bufatanye n’iza Mozambique zatabaye abaturage bari bashimuswe n’ibyihebe...

International

Gaza: Israeli yishe abana 200 mu minsi 3

Mu gihe impande zihanganye muri Gaza zari zatangaje agahenge, Ministeri y’Ubuzima muri...

AMAKURUInternational

U Burundi bwongeye kohereza ingabo muri DRC

Igihugu cy’u Burundi cyohereje abandi basirikare mu Burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi...

International

RDC: Abanyekongo basabwe gukusanyiriza amaturo Wazalendo

Abayobozi b’amadini n’amatorero bakorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, basabwe gukusanyiriza...

Don`t copy text!