Saturday, December 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Nigeria: Abanyeshuri 20 biga ubuvuzi muri Kaminuza n’umuganga umwe bashimuswe n’ibyihebe

Abanyeshuri 20 biga ubuvuzi muri Kaminuza ebyiri zitandukanye zo mu gihugu cya Nigeria, ubwo bari mu rugendo mu Burasirazuba bw’iki gihugu, bashimuswe n’abantu bo mu mitwe yitwaje intwaro.

Ubuyobozi bw’izo Kaminuza bwatangaje ko aba banyeshuri bari bitabiriye inama yo ku rwego rw’ubuvuzi, ndetse Polisi yo yemeje ko irimo gukora ibishoboka byose kugira ngo igarure abo banyeshuri.

Urugaga rw’abanyeshuri biga ubuvuzi n’ibijyanye n’ubuzima bw’amenyo muri Nigeria (Fecamds), rwasohoye itangazo ryemeza ko aba banyeshuri 20 bashimuswe ubwo bari bitabiriye inama y’iri huriro iba burimwaka.

Radiyo Mpuzamahanga y’Abafaransa, RFI, yatambukije amakuru kuri iyi nkuru igira iti: “Taliki 17 Kanama 2024, mu masaha y’umugoroba, abanyamuryango bacu bagera kuri 20 barashimuswe, ubwo bari bagiye mu nama y’ihuriro ryacu iba buri mwaka ahitwa Enugu.”

Ibi kandi byasobanuwe n’ushinzwe imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage aho icyo gikorwa cyabereye mu Burasirazuba bwa Nigeria muri Leta ya Benue, Catherine Anene, yavuze ko “Abanyeshuri 8 bo muri Kaminuza ya Maiduguri (mu Majyaruguru ya Nigeria), baje kwihuza na bagenzi babo 12 bo muri Kaminuza ya Jos, barara ijoro rimwe, mbere yo kujya muri Leta ya Enugu ahari bubere inama, muri metero 500 uvuye kuri iyo Kaminuza ya Jos.”

Aba banyeshuri bashimuswe ubwo bari bageze hafi y’Umujyi wa Otukpo, ubwo bari basigaje ibirometero 150 ngo bagere aho i Enugu, bivugwa ko uwo muhanda bakoreshaga ukunze kurangwamo ibitero by’iterabwoba n’ibikorwa byo gushimuta abantu.

Ibiro Ntaramakuru by’Abafaransa (AFP), byabwiwe n’Umunyamabanga mukuru w’ishyirahamwe ry’abanyeshuri biga ubuvuzi muri Nigeria (Nimsa), Olaye Fortune ko “Muri rusange abashimuswe ni abanyeshuri 20 n’umuganga umwe wari kumwe nabo, kandi ababashimuse batangiye kugira ibyo basaba nk’ingurane kugira ngo bemere kubarekura.”

Olumuyiwa Adejobi, uvugira Polisi y’Igihugu ya Nigeria, yavuze ko bahise bohereza abapolisi benshi n’ibikoresho mu rwego rwo gufasha Polisi yo muri Leta ya Benue.

Olumuyiwa yagize ati: “Mu buryo bwihuse, hahise hoherezwa umubare munini w’Abapolisi n’ibikoresho mu rwego rwo gufasha Polisi yo muri Leta ya Benue, harimo indege za kajugujugu, indege zitagira abapilote (drones), n’imodoka zihariye zigenewe gukoreshwa mu bikorwa byo gutabara.”

Hyacinth Alia, Guverineri wa Leta ya Benue, yatanze itegeko ko inzego z’umutekano zose zikorera muri Leta ya Benue, zongera imbaraga mu bikorwa byo gushaka uko babohora abo banyeshuri.

Igihugu cya Nigeria kimaze imyaka myinshi cyumvikanamo ibikorwa byo gushimuta abantu hagamijwe kwaka imiryango yabo ingurane mbere yo kubarekura, bivugwa ko ibyo ahanini biterwa n’ihungabana ry’ubukungu rituma cyane cyane urubyiruko rwishora mu bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Mu gihugu cya Nigeria mu 2022, hatowe itegeko ribuza imiryango kujya itanga amafaranga aba asabwa n’abashimuta abantu, gusa imiryango myinshi ikavuga ko nta cyizere igirira ubuyobozi mu kuba bwagaruza abantu babo, bityo ikisanga nta yandi mahitamo ahari uretse gutanga ayo mafaranga aba yasabwe n’ibyihebe bishimuta abantu, kugira ngo bagaruze abantu babo baba bashimuswe.

Inama y’ubutegetsi ya Nigeria mu bijyanye n’iperereza (SBM Intelligence) yemeje ko ku butegetsi bwa Perezida Bola Ahmed Tinubu, imibare y’abashimuswe bikamenyekana mu gihugu ayoboye igera ku 4777 guhera muri Gicurasi 2023 kugeza muri Mutarama 2024.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!