Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Umwana yapfiriye muri yorodani y’Itorero ADEPR

Ku wa 15 Kanama 2024, mu Karere ka Nyagatare umwana w’imyaka ibiri y’amavuko yaguye muri yorodani (aho babatiriza) y’Itorero ADEPR Rukomo, bamuvanamo yapfuye.

Ingabire Marie Claire, Gitifu w’Umurenge wa Rukomo, yabwiye Radio Ishingiro ko uwo mwana yaguye muri yorodani ubwo yari acitse mama we wari waje gusengera kuri urwo rusengero.

Yagize ati: “Yaguyemo ahagana saa sita z’amanywa, ubusanzwe muri yorodani ntabwo haba harimo amazi iyo batari bubatize, ariko kuko hari habaye umubatizo bari bayashyizemo. Nyuma umwana yaje gusiga nyina mu rusengero, aragenda yikubita muri yorodani bamukuramo yapfuye.”

Gitifu Ingabire yaboneyeho kwihanganisha umuryango wabuze umwana wabo. Asaba ababyeyi kujya bita ku bana babo, bagakurikirana ibyo bakora byose mu rwego rwo kubarinda ko hari icyashyira ubuzima bwabo mu kaga.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!