Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyamasheke: Umusore yamaze kururuka ku modoka yari yaparamiye agongwa n'indi

Nyamasheke: Umusore yamaze kururuka ku modoka yari yaparamiye agongwa n’indi

Umusore wo mu Karere ka Nyamasheke witwa Ntihishwa Ildéphonse w’imyaka 21 y’amavuko, yitabye Imana nyuma yo guparamira imodoka akaza kugongwa n’indi yaturutse imbere y’iyo yari yaparamiye.

Amakuru avuga ko iyi kamyo uyu musore yari yuriye yerekezaga i Karongi iturutse i Nyamasheke.

Dusabimana Christine, Gitifu w’Akagari ka Jarama, yavuze ko abana bari baparamiye imodoka ari benshi, ariko umwe mu baturage bo muri uwo mudugudu arabacyaha, bamwe bavaho Ntihishwa we agumaho.

Yagize ati: “Babonye igenda buhoro ahazamuka barayurira, umugabo utuye muri uyu mudugudu arabacyaha ngo bayiveho, bamwe baramwumvira bayivaho, abandi barimo nyakwigendera bayigumaho.”

Nyuma bageze ruguru gato, bagenda bavaho inyuma yabo haturuka imodoka ya Agence itwara abagenzi ivuza ihoni, umushoferi wari utwaye iyo kamyo kuko yari yababonye ko bariho agenda gake bagenda bururuka.

Igihe nyakwigendera yarimo yururuka kuko yabonaga inyuma hari iyo modoka yindi, ashaka kururuka yerekeza ibumoso ngo yambuke umuhanda, ntiyamenya ko imbere haturutse indi yihutaga kuko yo itari ipakiye, ituruka i Karongi yerekeza i Nyamasheke, iramukubita akubita umutwe mu muhanda ahita yitaba Imana.

Mu gihe umushoferi wamugonze yajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Gihombo, umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!